AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

PM Dr. Ngirente yagejeje ku nteko gahunda ya leta yo gukora no kwita ku mihanda

Yanditswe Dec, 04 2018 23:27 PM | 25,051 Views



Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente aravuga ko u Rwanda rugiye kubaka imihanda mishya ya kaburimbo ifite uburebure bwa kilometero 394 mu bice bitandukanye by'igihugu. Ibi yabigarutseho ubwo yagaragarizaga Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma mu rwego rwo kubaka no gufata neza imihanda.

Aho imihanda ya kaburimbo n'iy'igitaka itunganyije neza yageze baratangaza ko byinshi byahibdutse, barishimira ko ubuhahirane bwaroshye ndetse na serivisi zirushaho kubera kubegera.

Minisitiri w'intebe Dr Edouard Ngirente avuga ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu kongera imihanda kugirango ubuhahirane burusheho gutera imbere.

Nyuma yo kumva ibikorwa bya Guverinoma mu rwego rwo kubaka no gufata neza imihanda, abadepite n'abasenateri bagaragaje ibitekerezo byabo ku byanozwa kurushaho muri uru rwego.

Guverinoma y'u Rwanda igaragaza ko uburebure bw’imihanda yose mu Rwanda ari Km 38.803,4. Imihanda ya leta ni km 2.749, naho imihanda ya kaburimbo muriyo ikaba km 1.379, mugihe iy’igitaka ari km 1.370.

Minisitiri w'intebe yanagaragaje ko imihanda y’uturere n’Umujyi wa Kigali n’ahandi hafatwa nk’imijyi ari km 13.565. Imihanda ya kaburimbo n’iy’amabuye muriyo ni km 232,92. Imihanda y’igitaka ni km 13.332,08 naho imihanda ireshya na km 22.489,4, iya kaburimbo n’amabuye ni km 326 igitaka ikaba km 22.163.4.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama