AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

PM Dr. Ngirente avuga ko kuboneza urubyaro ari inshingano zigamije iterambere

Yanditswe Nov, 12 2018 22:28 PM | 37,654 Views



Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente wafunguye ku mugaragaro inama mpuzamahanga kuri gahunda zo kuboneza urubyaro, asanga kuboneza urubyaro ari ari moteri yo kugera ku mibereho myiza n’ubukungu abatuye Isi bifuza mu gihe kirambye.

Ni inama mpuzamahanga yitabiriwe n’abahagarariye inzego zifata ibyemezo, imiryango mpuzamahanga, abashakashatsi n’abandi bafatanyabikorwa basaga ibihumbi 3 baturutse hirya no hino ku Isi. Afungura iyi nama ku mugaragaro, Minisitiri w'intebe Dr. Edouard Ngirente yagaragaje ko kuboneza urubyaro ari moteri ya gahunda zose zigamije imibereho myiza y'abatuye Isi, bityo ko nta gihugu na kimwe gikwiye guseta ibirenge mu kwegereza izo serivisi abaturage byumwihariko abagore n'urubyiruko.

Abafashe ijambo bose mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro iyi nama, bagaragaje ko mu bihugu byiganjemo ibikiri mu nzira y’Amajyambere, abagore n’urubyiruko byumwihariko bugarijwe n’ingaruko zo kutagerwaho na serivisi zo kuboneza urubyaro. 

Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente yagaragaje ko Leta y’u Rwanda igenera uru rwego 16%  by’ingengo y’imari yose, ibintu byanatanze umusaruro ufatika. Kugeza ubu umugabane wa Afrika, uri mu bice by’Isi byugarijwe n’ubwiyongere bukabije bw’Abayituye. Aha minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente akaba yasabye ibihugu bya Afrika kubyaza amahirwe ubwo bwiyongere bw’abaturage kuko bitabaye ibyo babaviramo umuzigo.

Inama mpuzamahanga ku kuboneza urubyaro, International conference on Family Planning, ibaye ku nshuro yayo ya 5. Yateguwe ku bufatanye bwa guverinoma y’u Rwanda, umuryango Bill and Melinda Gates n’abandi bafatanyabikorwa biganjemo abo mu nzego z’ubuzima n’iterambere.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira