AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Nyaruguru: Iyubakwa ry'umuhanda Huye-Kibeho rizatwara akayabo ka Miliyari 70

Yanditswe Mar, 13 2017 11:27 AM | 3,736 Views



Mu kwezi kwa Mutarama 2017 ubwo Perezida Paul Kagame yari mu ruzinduko mu gihugu cy’u Buhinde, ni bwo hasinywe amasezerano atandukanye na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde arimo n’ubufatanye no kubaka umuhanda uva mu mujyi wa Huye werekeza i Kibeho mu karere ka Nyaruguru.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko bwashimiye Perezida Kagame uburyo adahwema gushakira igihugu ibisubizo, dore ko uyu muhanda wari usanzwe ari igitaka ku buryo ibinyabiziga byagendaga bitisanzuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bisizi Antoine, yabwiye avuga ko uyu muhanda uje ari igisubizo ku iterambere ry’Akarere ka Nyaruguru, kuko uzatuma abashoramari bagana aka karere gaherereyemo ubutaka butagatifu bwa Kibeho bukurura ba mukerarugendo benshi.Ikindi ngo nuko abaturage b’aka karere nabo bazahazamukira mu bukungu kuko hari abazahabwa akazi mu gihe uyu muhanda uzaba watangiye kubakwa.

Umuhanda Huye-Kibeho ufite uburebure bwa kilometero 67, ukaba uzatwara amafaranga angana na miliyari 70, ibikorwa byo kuwubaka bikazatangira mu kwezi Kamena 2017.




Habyalimana Protais

Turishimye cyane. IMVUGO NIYO NGIRO Mar 22, 2017


Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage