AGEZWEHO

  • Amerika yakebuwe ku kwinangira gukoresha imvugo nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...
  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...

Nyarugenge: Uburyo RTLM yicishije abari bahungiye muri Mpazi

Yanditswe Apr, 18 2016 09:59 AM | 4,168 Views



Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu mirenge ya Kimisagara na Gitega baturiye Ruhurura ya Mpazi n'igice cya Nyabugogo bavuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi Radio RTLM iri mu byatumye benshi mu batusi bari bihishe kuri iyi ruhurura bicwa ku abanyamakuru b'iyi radio barangiraga abicanyi aho abantu bihishe.

Bimwe mu binyamakuru birimo Radio television de Mille Colline (RTLM) ni imwe muri radio,bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w'1994 bari batuye mu murenge wa Kimisagara n'umurenge wa Gitega batazibagirwa. Uretse kuba yaragize uruhare mu guhembera urwango hagati y'abahutu n'abatutsi, ngo mu gihe cya jenoside yagira ubutumwa buranga aho abatutsi bihishe, ari nako byagendekeye abari bihishe muri Ruhurura ya Mpazi n'ibindi bice bya Nyabugogo.

Muri iyi mirenge abatutsi basaga ibihumbi 25 barishwe, imodoka zikajya ziza gutwara imirambo zijyana mu mugezi wa Nyabarongo. Abaturage bo muri iyi mirenge itandukanye banenga bamwe mu bagikomeje kurangwa n'ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko mu cyumweru cy'icyunamo abaturage 3 bo mu murenge wa Gitega na 4 bo muri Kimisagara bagaragaweho n'ingengabitekerezo ya Jenoside.

Inkuru irambuye mu mashusho:





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #