Yanditswe Oct, 17 2016 14:24 PM | 1,459 Views
Mu karere ka Nyanza, Polisi yakoze umukwabu
ku bantu benga bakanacuruza inzoga zitemewe maze hafatwa abantu bane na litiro
310 z’inzoga yitwa muriture.
Muriture kikaba ari ikinyobwa kitemewe gikorwa mu mvange y’amazi, ibisigazwa by’isukari, amatafari ahiye n’ibibabi by’icyayi.
Abafashwe harimo n'abari bafite udupfunyika tw'urumogi.
Bose ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu gihe iperereza rikomeje maze nabo bagakorerwa ibisabwa mbere yo gushyikirizwa ubutabera.
Avuga kuri iki gikorwa, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Andre Hakizimana, yavuze ko iki ari kimwe mu bikorwa bikomeza , bigamije guhagarika uruhererekane rw’ibiyobyabwenge , cyane cyane abakora inzoga zitemewe z’ubwoko bwose.
Abazahamwa n'iki cyaha bazahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru