AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Nyamagabe: Umugabo wasambanyije abana be yakatiwe igifungo cya burundu

Yanditswe May, 23 2016 16:15 PM | 2,278 Views



Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe rwakatiye igifungo cya Burundu y'umwihariko umugabo wo mu murenge wa Cyanika wari ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana be. Urukiko rwamuhamije icyaha cyo gusambanya ku ngufu abana be yibyariye, aho rwemeje ko yabikoze incuro nyinshi kugeza ubwo abana ubwabo bagiye kubibwira abaturanyi.

Gusa ariko kuva uru rubanza rwatangira uregwa yakomeje guhakana ibi byaha, uretse kuvuga ko yararanye nabo ariko ko atabasambanyije. Gusa urukiko rugaragaza ko ibimenyetso bifatika rufite byerekana ko iki cyaha yagikoze.

Bityo uyu mugabo yahanishijwe igifungo cya burundu y'umwihariko n'ihazabu y'ibihumbi 400 by'amafranga y'u Rwanda.

Uru rubanza rwaburanishirijwe mu ruhame aho uyu mugabo yakoreye icyaha mu murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe, abaturage bakaba bavuga ko bagiye kurushaho kuganiriza abana no kwigisha ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere n'ububi bw'ihohoterwa rishobora kubakorerwa rishingiye ku gitsina.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage