AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Nyagatare: Abahinzi n'aborozi bakomeje kubura ubwatsi n'amazi by'inka zabo

Yanditswe Jul, 19 2016 11:10 AM | 2,940 Views



Mu gihe aborozi b'amatungo mu karere ka Nyagatare bavuga ko bahangayikishijwe n'ikibazo cyo kubura amazi ndetse n'ubwatsi bw'amatungo yabo, ubuyobozi burabakangurira kugaburira amatungo ibisigazwa by’umuceli mu gihe k’izuba.

Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu turere tugize intara y'iburasirazuba kandi dukunze kurangwa n’izuba ryinshi, bigatuma aborozi bahura n’ikibazo cy'ibura ry’amazi n’ubwatsi bw’amatungo yabo, ariko ku rundi ruhande abahinga umuceli bo baba basarura.

Gusa ariko nyuma yo gutunganya umuceli ibisigazwa byawo bamwe ntibaramenya ko bikungahaye ku bitera imbaraga  ku matungo, bityo abayobozi bafite mu nshingano zabo ubworozi muri aka Karere, bagakangurira aborozi  kugaburira amatungo ibisigazwa by’umuceli muri iki gihe cy’izuba.

Abaturage bo muri aka karere baravuga ko ibura ry’amazi n’ubwatsi bw’amatungo bituma umukamo w’inka ugabanuka cyane ndetse zimwe muri zo zikagandara.

U Rwanda rwafashe  ingamba zo  kongera ubuso buhingwaho igihingwa cy’umuceli ku rugero rwa 16.2% kuva 2008 kugeza 2018 ibi bituma umusaruro w’umuceli wiyongera ku kigero cya 18.6% buri mwaka.

Imibare iheruka gushyirwa ahagaragara, igaragaza ko kuri ubu u Rwanda rufite inka zirenga  Miliyoni imwe n'ibihumbi birenga 144. 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama