Yanditswe Jul, 19 2016 11:10 AM | 2,940 Views
Mu gihe aborozi b'amatungo
mu karere ka Nyagatare bavuga ko bahangayikishijwe n'ikibazo cyo kubura amazi
ndetse n'ubwatsi bw'amatungo yabo, ubuyobozi burabakangurira kugaburira
amatungo ibisigazwa by’umuceli mu gihe k’izuba.
Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu turere tugize intara y'iburasirazuba kandi dukunze kurangwa n’izuba ryinshi, bigatuma aborozi bahura n’ikibazo cy'ibura ry’amazi n’ubwatsi bw’amatungo yabo, ariko ku rundi ruhande abahinga umuceli bo baba basarura.
Gusa ariko nyuma yo gutunganya umuceli ibisigazwa byawo bamwe ntibaramenya ko bikungahaye ku bitera imbaraga ku matungo, bityo abayobozi bafite mu nshingano zabo ubworozi muri aka Karere, bagakangurira aborozi kugaburira amatungo ibisigazwa by’umuceli muri iki gihe cy’izuba.
Abaturage bo muri aka karere baravuga ko ibura ry’amazi n’ubwatsi bw’amatungo bituma umukamo w’inka ugabanuka cyane ndetse zimwe muri zo zikagandara.
U Rwanda rwafashe ingamba zo kongera ubuso buhingwaho igihingwa cy’umuceli ku rugero rwa 16.2% kuva 2008 kugeza 2018 ibi bituma umusaruro w’umuceli wiyongera ku kigero cya 18.6% buri mwaka.
Imibare iheruka gushyirwa ahagaragara, igaragaza ko kuri ubu u Rwanda rufite inka zirenga Miliyoni imwe n'ibihumbi birenga 144.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru