AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Nubwo urubyiruko rwirukira mu mujyi, mu cyaro ngo hari imirimo

Yanditswe Apr, 26 2016 18:42 PM | 2,442 Views



Nyirasanzamahoro Eugenie w’imyaka 29, n’umwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Gakenke mu karere ka Gakenke. Nkuko abivuga, ubworozi bw’inkoko amaze imyaka isaga 3 akora buramutunze, ndetse akabasha no gutanga akazi ku bandi.

Mu nkoko yorora zisaga maganatandatu, iyo zitera zose, amagi abonamo amwinjiriza amafaranga atari munsi y’ibihumbi 120 (120.000Frw) mu cyumweru kimwe gusa. Aha niho ahera ashishikariza urubyiruko kubyaza amahirwe yo kwihagira imirimo aboneka mu cyaro, aho kwirukira mu mijyi.

Umuryango wa  Nyirasanzamahoro Eugenie w’imyaka 29 n’umugabo we Munyaneza Charles w’imyaka 30 n’umwana wabo umwe, batuye mu mudugudu wa Nyamabuye akagali ka Rusagara mu murenge wa Gakenke akarere ka Gakenke. Ngo batunzwe ahanini n’umushinga w’ubworozi watangijwe n’uyu mugore. Mu nkoko magana 6 batunze, izitera ni 200, k’umunsi mu magi babona, bakaba bakuramo amafaranga atari munsi  y’ibihumbi 350.

Mu mihigo uyu muryango wihaye, ngo nuko uyu mwaka uzarangira bageze nibura ku Nkoko 1000. Naho mu bibazo bahura nabyo mu bworozi bwabo, harimo kutabona hafi abaganga b’amatungo magufi. 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize