Yanditswe Apr, 26 2016 18:42 PM | 2,442 Views
Nyirasanzamahoro Eugenie w’imyaka 29, n’umwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Gakenke mu karere ka Gakenke. Nkuko abivuga, ubworozi bw’inkoko amaze imyaka isaga 3 akora buramutunze, ndetse akabasha no gutanga akazi ku bandi.
Mu nkoko yorora zisaga
maganatandatu, iyo zitera zose, amagi abonamo
amwinjiriza amafaranga atari munsi y’ibihumbi 120 (120.000Frw) mu cyumweru kimwe
gusa. Aha niho ahera ashishikariza urubyiruko kubyaza amahirwe yo kwihagira
imirimo aboneka mu cyaro, aho kwirukira mu mijyi.
Umuryango wa Nyirasanzamahoro Eugenie w’imyaka 29 n’umugabo we Munyaneza Charles w’imyaka 30 n’umwana wabo umwe, batuye mu mudugudu wa Nyamabuye akagali ka Rusagara mu murenge wa Gakenke akarere ka Gakenke. Ngo batunzwe ahanini n’umushinga w’ubworozi watangijwe n’uyu mugore. Mu nkoko magana 6 batunze, izitera ni 200, k’umunsi mu magi babona, bakaba bakuramo amafaranga atari munsi y’ibihumbi 350.
Mu mihigo uyu muryango wihaye, ngo nuko uyu mwaka
uzarangira bageze nibura ku Nkoko 1000. Naho mu bibazo bahura nabyo mu bworozi
bwabo, harimo kutabona hafi abaganga b’amatungo magufi.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru