Yanditswe Sep, 23 2016 16:34 PM | 899 Views
Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) iravuga ko
nubwo ubwiyunge bw'abanyarwanda bugeze kugipimo gishimishije, isanga hakwiye
gushyirwamo ingufu kugirango bakemure imbogamizi zikigaragara.
Aha ni naho abagize inteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite basabwe gukoresha icyizere bafitiwe n'abaturage mukurushaho kubigisha.
Gahunda ya Ndi Umunyarwanda, Umuganda rusange w’igihugu, Itorero ry’Igihugu, Ubudehe, ndetse na gahunda ya Girinka munyarwanda ni bimwe mubikorwa bikomeje kugira uruhare mukuzamura igipimo cy'ubumwe bw'abanyarwanda nyuma y'amateka mabi yaranze u Rwanda.
Gusa Umunyamabanga wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge Fideli Ndayisaba asanga kuba bamwe mu banyarwanda bacyirebera abandi mu ndorerwamo z’amoko ndetse hari n'abagifite ingengabitekerezo ya Jenocide bikiri imbogamizi.
Aho kuri we asanga abadepite bafite uruhare runini mukurushaho kwigisha abaturage kugirango ibibazo bibangamira ubumwe bwabo bikemuke.
Perezida w'inteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite ,Donatille Mukabalisa asanga ari umwanya mwiza wo kumenya ahakwiye gushirwa ingufu kugirango ibyo bibazo bikemuke burundu kandi bakaba bafite ubutumwa bumva bagomba gutanga muri gahunda bafite yo kwegera abaturage kugirango n'iyo mibare ikomeze kugenda igabanuka.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru