AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

"Nta mahoro nta terambere rirambye" Hon. Mukabalisa, perezida w'inteko

Yanditswe Sep, 21 2017 22:03 PM | 4,582 Views



Perezida w'Inteko ishingamategeko umutwe w'Abadepite, Hon Donatille Mukabalisa aravuga ko nta gihugu cyagera ku iterambere rirambye kitimakaje umuco w'amahoro nituze mu bagituye. Ibi yabigarutseho kuri uyu wa kane ubwo u Rwanda rwifatanyaga n'Isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'amahoro.

Kuri uyu munsi isi izirikana umunsi mpuzamahanga w'amahoro, urubyiruko rwahuye n'abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu bungurana ibitekerezo ku cyarushaho kuzana ituze n'amahoro mu Banyarwanda.

Perezida wa Komisiyo y'igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge, Bishop John Rucyahana avuga ko ubuyobozi bwiza u Rwanda rufite bwatumye abarutuye babasha kongera kubana mu mahoro nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagize ati, ''Abanyarwanda bateye intambwe igaragara kuko bashoboye kwisana no kwiyubaka. iyi ntambwe yagezweho kandi yashobotse kuko u Rwanda rwabonye ubuyobozi bwiza bufite icyerekezo n'ubufatanye bw'inzego zose.''

Urubyiruko rwagaragaje zimwe mu ngamba batangiye zigamije kwimakaza amahoro zirimo gutangiza amahuriro abafasha kungurana ibitekerezo no gusasa inzobe ku bishobora guhungabanya amahoro. Marie Jose Iradukunda, umunyeshuri  muri kaminuza y'u Rwanda yagize ati, ''Dufite uruhare runini mu gusakaza amahoro cyane cyane ko ari twe dufite ibitekerezo byubaka ari twe dufite imbaraga. gukwirakwiza cyangwa kwimakaza umuco w'amahoro ni inshingano z'urubyiruko.''

Perezida w'Inteko ishingamategeko umutwe w'Abadepite, Hon Donatille Mukabalisa yasabye urubyiruko rw’u Rwanda gusigasira amahoro kuko ariyo shingiro ry'iterambere rirambye ry'Igihugu anabasaba kurangwa n'umuhate wo kwiteza imbere bagaragaza ubudasa busanzwe buranga abanyarwanda. Ati, ''Nimwiyubakemo ubushobozi n'ubumenyi bubafasha kwihangira umurimo kugira ngo mwiteze imbere mukoresha amahirwe n'uburenganzira igihugu cyabahaye harimo kwiga no guhabwa agaciro gakomeye namwe mwihe agaciro. Mwirinde kwishora mu biyobyabwenge kuko bibasenya bigasenya imiryango ndetse n'igihugu mugire uruhare mu kurwanya icuruzwa ry'abantu ryibasira cyane urubyiruko aho rukoreshwa mu bikorwa by'urukozasoni no guhungabanya amahoro n'umutekano ndetse muharanire guhindura n'ababyeyi gito ndetse na bagenzi banyu batitwara neza. mugaragaze ubudasa.''

Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro wizihijwe tariki ya 21 Nzeri 2017,  ku nsanganyamatsiko igira iti “Twese hamwe duharanire amahoro twimakaza indangagaciro z’ubwubahane n’agaciro ka muntu mu muryango”.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu