Yanditswe Jan, 21 2018 22:14 PM | 5,226 Views
Jean Philbert Nsengimana wahoze ari minisitiri
w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, yagizwe umujyanama wihariye wa Dr. Hamadoun
Touré uyobora ubunyamabanga bwa Smart Africa ifite icyicaro i Kigali.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Jean Philbert Nsengimana yashimiye Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame wamuhaye izi nshingano zo kuba umuyobozi muri uyu muryangango. Perezida wa Repubulika Paul Kagame usanzwe akuriye inama y’ubutegetsi ya Smart Africa ni we wafashe icyemezo cyo kugira Jean Philbert Nsengimana, Umujyanama wihariye wa Dr. Hamadoun Touré.
Dr Touré, uwo Nsengimana abereye Umujyanama, yahoze ayobora ikigo mpuzamahanga mu itumanaho (ITU), nyuma aza gutorerwa kuyobora ’Smart Africa’ mu nama yahuje akanama k’ubuyobozi bwa gahunda ya Smart Africa yateranye ku wa 21 Ukwakira 2015 iyobowe na Perezida Paul Kagame. Muri iki gihe ari kwiyamamariza kuyobora Mali mu matora ateganyijwe muri uyu mwaka.
Mu byo Smart Africa igamije harimo guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buzima bwa buri munsi, kwegereza abaturage ikoranabuhanga by’umwihariko interineti y’umurongo mugari, gukorera mu mucyo binyuze mu ikoranabuhanga hagamijwe iterambere rirambye.
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru