AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

New York: Inteko rusange ya LONI igiye kuvugurura imikorere y'uyu muryango

Yanditswe Sep, 18 2017 14:48 PM | 2,873 Views



Inteko rusange y’umuryango w’abibumbye irateganya gutangira imirimo yayo kuri uyu wa kabiri i New York muri leta zunze ubumwe za Amerika ikaba  izaganira ku ngingo zitandukanye cyane cyane harimo ijyanye no gukora amavugurura adasanzwe mu mikorere ya LONI, harimo kureba umutekano uko uhagaze ku isi ndetse no kugenzura aho buri gihugu kigeze gishyira mu bikorwa ingamba zo guhashya burundu indwara ya malaria.


Iyi nama yitabiriwe na Perezida wa republika Paul Kagame, ku munsi w’ejo yari ayoboye inama ya 14 ya komisiyo y'umuyoboro mugari wa internet.


Perezida Kagame yashimye akazi kamaze gukorwa n'ubwo yemeza ko habayemo ingorane, ariko yemeza ko iyi komisiyo yafashije mu gukemura ibibazo byari byihariye birebana n'ikoranabuhanga ndetse n'imiyoborere.

Yagize ati: “Twagiye tubona raporo zikoze neza, zuzuyemo ubushakashatsi, zakozwe n'abantu bafite ubuhanga n'ingufu.”

Yatangaje ko abakoresha umuyoboro mugari wa internet bakwiriye gukangurirwa kugirwa kugira urubuga rufasha kubona ibisubizo biboneye buri wese ku bibazo bikibangamiye ikoreshwa ry'uyu muyoboro mugari.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura