Yanditswe Sep, 18 2017 14:48 PM | 2,873 Views
Inteko rusange y’umuryango w’abibumbye irateganya gutangira imirimo yayo kuri uyu wa kabiri i New York muri leta zunze ubumwe za Amerika ikaba izaganira ku ngingo zitandukanye cyane cyane harimo ijyanye no gukora amavugurura adasanzwe mu mikorere ya LONI, harimo kureba umutekano uko uhagaze ku isi ndetse no kugenzura aho buri gihugu kigeze gishyira mu bikorwa ingamba zo guhashya burundu indwara ya malaria.
Iyi nama yitabiriwe na Perezida wa republika Paul Kagame, ku munsi w’ejo yari ayoboye inama ya 14 ya komisiyo y'umuyoboro mugari wa internet.
Perezida Kagame yashimye akazi kamaze gukorwa n'ubwo yemeza ko habayemo ingorane, ariko yemeza ko iyi komisiyo yafashije mu gukemura ibibazo byari byihariye birebana n'ikoranabuhanga ndetse n'imiyoborere.
Yagize ati: “Twagiye tubona raporo zikoze neza, zuzuyemo ubushakashatsi, zakozwe n'abantu bafite ubuhanga n'ingufu.”
Yatangaje ko abakoresha umuyoboro mugari wa internet bakwiriye gukangurirwa kugirwa kugira urubuga rufasha kubona ibisubizo biboneye buri wese ku bibazo bikibangamiye ikoreshwa ry'uyu muyoboro mugari.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru