AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

NISR yatangaje umusaruro mbumbe w'u Rwanda mu gihembwe cya gatatu cya 2016

Yanditswe Jan, 03 2017 11:45 AM | 1,806 Views



Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, NISR, kimaze gutangaza ko mu gihembwe cya gatatu cya 2016, umusaruro mbumbe w’u Rwanda uri kuri miliyari 1,662 z'amafaranga y'u Rwanda uvuye kuri miliyari 1,506 wariho mu gihembwe nk'iki cy'umwaka wa 2015. Ibi bivuze ko habayeho izamuka rya 5.2% ugereranyije n'umwaka wa 2015.

Imibare yerekana ko muri iki gihembwe urwego rwa serivisi rwakomeje kuza imbere mu izamuka ry’umusaruro mbumbe w'igihugu, aho rufite 48%, ubuhinzi 33% mu gihe urwego rw'inganda rwo rufite 13%.

Ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga byagabanutseho 13% ahanini bitewe n’ikawa yagabanutseho 14% n’icyayi kigabanukaho 23%. Inganda zo ahanini zatejwe imbere n’ubwubatsi bwazamutseho 12%.

Ubucuruzi bwo kuranguza n’ubw’ikintu kimwe kimwe bwazamutseho 9%, amahoteli na resitora bizamukaho 6%, serivisi za Leta zihabwa abaturage zizamukaho 19%, naho itumanaho no gutanga amakuru bigabanukaho 2%.

Ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare kigaragaza ko muri rusange muri ibi bihembwe bitatu bishize by'umwaka wa 2016, umusaruro mbumbe w'igihugu wazamutse ku gipimo cya 6%. 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage