Yanditswe Aug, 09 2016 10:44 AM | 2,319 Views
Guverineri w’intara y’Amajyaruguruguru, Bosenibamwe Aime, arasaba abayobozi b'inzego z'ibanze ko inka zanyerejwe muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ n’izahawe abo zitari zigenewe zigomba kugarurwa bitarenze mu Ukuboza k’uyu mwaka.
Guverineri Bosenibamwe yibaza n'impamvu umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ukomeje kuba mucye, akaba anenga abayobozi bo mu nzego z’ibanze badafata iya mbere ngo bumve ko bagomba kugira uruhare mu gutuma umusaruro wiyongera.
Avuga ku bworozi Guverineri Bosenibamwe yasobanuye ko gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ igamije koroza abaturage ikwiye guhabwa agaciro.
Mu bice bitandukanye, iyi gahunda yakunze kuvugwamo uburiganya burimo kwaka ruswa (Ibyo bita kugura ikiziriko) ku bo yabaga igenewe.
Guverineri w'intara y'amajyaruguru yavuze ko inka zanyerejwe muri iyi gahunda n’izahawe abo zitagenewe zikwiye kugaruzwa mu buryo bwihuse kandi bigakorwa bitarenze ukwezi kwa 12 uyu mwaka.
Yasabye aba bayobozi kujya bafata inshingano bakava mu biro bakajya ahakorerwa ubuhinzi n’ubworozi bakareba ibibazo biri muri ibi bikorwa.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru