AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Muhanga: Umukozi wa SACCO afunzwe akekwaho kunyereza Miliyoni 7

Yanditswe May, 06 2016 10:05 AM | 3,839 Views



Polisi y’ u Rwanda yataye muri yombi umukozi wa SACCO y’Umurenge wa Rugendabari ho mu Karere ka Muhanga, akekwaho kunyereza miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mukozi usanzwe atanga amafaranga ku bagana Sacco, yafashwe ku italiki ya 4 Gicurasi nyuma y’uko umucungamari w’iyo Sacco atahuriye icyuho mu bitabo bimwe na bimwe yakoreshaga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Andre Hakizimana yavuze ko nyuma yo kwakira ikirego, uyu mugabo yabaye afunzwe kugira ngo iperereza rikorwe neza.

CIP Hakizimana avugako iperereza ry’ibanze ryatumye hafatwa ibitabo by’ibihimbano byakoreshwaga n’uyu ukekwaho ibyaha, aho yandikaga amafaranga akurikiranyweho.

Yongeyeho kandi ko yari afite ibitabo bye ku ruhande yandikamo abakiliya babikije amafaranga, akaba nta handi hantu yajyaga abandika mu bitabo bisanzwe bya Sacco, kandi Polisi ikaba kuri ubu ibifite ku buryo bizafasha mu iperereza.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura