Yanditswe Jan, 06 2018 20:13 PM | 3,968 Views
Mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga polisi yataye muri umuturage ucyekwaho icyaha cyo kwica mugenzi we wari waje kumwiba ibitoki mu murima we. Polisi y’igihugu itangaza ko nta muturage wemerewe kwihanira kandi ababikora bahura n’ibihano biteganywa n’amategeko.
Abaturage bavuga ko nyuma yo kumva induru mu masaha y’ijoro babyutse bagasanga umurambo mu gishanga hafi y’umurima wibwagamo ibitoki. Umwe muribo yavuze uko byagenze, yagize ati "numvise induru mu ijoro nka saa cyenda nanga kubyuka kuko nari nirwariye, mu gitondo dusanga uwo mugabo bamwiciye harya mu gishanga usibye ko uriya mugabo yari asanzwe yibwa ibitoki natwe baratwiba buri gihe inaha twasaba ko bajya baturarira."
Aba baturage bemeza ko kwihanira ari icyaha ariko kandi ngo ikibazo cy’abajura ba hato na hato ariyo ntandaro y’ubwicanyi nkubu. IP Emmanuel kayigi umuvugizi wa polisi mu ntara y’amajyepfo avuga ko nubwo Sindayigaya Marcellin wishe mugenzi we nawe yakomerekejwe nyuma yo kuvurwa ngo yashyikirijwe polisi kugira ngo hakomeze iperereza.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buvuga ko kubufatanye n’inzego z’umutekano bakoreye inama ahabereye ubu bwicanyi bagakangurira abaturage kutihanira ahubwo bakitabaza abashinzwe umutekano.
Sindayigaya Mercelin w’imyaka 37 ubusanzwe wimukiye mu mudugudu rusange hafi y’uyu murima we yishe Munyandinda Emmanuel w’imyaka 31 ukomoka mu karere ka Ruhango ngo wari warinjiye umugore muri uyu mudugudu wa murembere ariko undi barikumwe we ngo yahise ahunga polisi ikaba irikumushakisha.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru