AGEZWEHO

  • Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira – Soma inkuru...
  • Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere – Soma inkuru...

Muhanga: Jenoside yahawe imbaraga bitwaje urushyi rwa Mbonyumutwa Dominiko

Yanditswe Apr, 14 2016 17:11 PM | 6,017 Views



Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu mirenge igize agace kazwi nka Ndiza mu karere ka Muhanga, bavuga ko muri ako gace ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibimenyetso byayo byatangiye hambere biturutse ku rwitwazo rw'urushyi rwakubiswe Dominiko Mbonyumutwa wari umushefu yakubitiwe mu Byimana-Ruhango mu 1959 nyamara abatutsi bo mu Ndiza na Nyabikenke bagatangira kwicwa  kuva icyo gihe kugeza mu 1994. 

Amateka avugwa n'umusaza Gatanazi Athanase warokotse genoside yakorewe abatutsi kuri ubu ufite imyaka 77 wari unaturanye na Dominiko Mbonyumutwa, yemeza ko inkuru y'ikubitwa ry'uyu muyobozi ryakurikiwe n'itotezwa ry'abatutsi bari batuye mu gace ka Ndiza ndetse bamwe bahasiga ubuzima.

Gatanazi Athanase ababazwa n'uko nta bihano byahabwaga abagize nabi, ibintu yemeza ko wari umugambi wari warateguwe kuva kera.

Uyu musaza kdi avuga ko abatutsi bakomeje gutotezwa no kwicwa abandi bakameneshwa ndetse mu 1994 genoside yahitanye abo mu muryango we 42. We na bagenzi be basanga ingengabitekerezo ya genoside muri aka kace ka Ndiza na Nyabikenke yarahemberewe kuva mu myaka yo hambere.

Ministre w'umutungo kamere Dr Vincent Biruta yasabye abantu kugendera kure ingengabitekerezo ya genoside, kandi bagafatanyiriza hamwe mu guhangana nayo,"urugamba rwo kurwanya jenoside n'ingengabitekerezo yayo ruracyariho; haba mu gihugu bigenda bigabanyuka haba mu karere no mu mahanga mujya mubyumva hari ababona igihe nk'iki cyegereje bagatangira guhahamuka bagatangira kuri ya ngengabitekerezo ya genoside, abo bose ni ababa bashaka kudutoneka ariko turakomeye kdi twiteguye guhangana nabo"

Muri uku kwibuka ku nshuro ya 22 genoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Kiyumba kdi hanasozwa icyumweru cy'icyunamo  hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 2 yabonetse muri uwo murenge wa Kiyumba ndetse hakorwa n'urugendo rwo kwibuka inzira y'akababaro abatutsi banyuzemo bagiye kwicwa.

Inkuru irambuye mu mashusho:




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid