AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Mu mwaka w'2015 impunzi 24 nizo zahungaga ibihugu byazo buri munota

Yanditswe Jun, 20 2016 10:27 AM | 658 Views



Kuri uyu wa 20 Kamena, isi irizihiza umunsi mpuzamahanga w'impunzi. Ishami rya Loni rishinzwe impunzi HCR ryashyize ahagaragara icyegeranyo cyerekana ko intambara no gutotezwa bigenda byongera umubare w'abava mu byabo kurenza uko byari bisanzwe mu minsi yashize.

Iyi raporo ya HCR ivuga ko buri munota  mu mwaka w'2015 abantu 24 byari ngombwa ko bahunga, mu gihe uyu mubare wari abantu 6 mu myaka 10 ishize.

Mu mpera za 2015 abantu babarirwa muri miliyoni 65 n'ibihumbi 300 barahunze bata ibyabo. Nyamara mu mezi 12 abanziriza uyu mwaka bari miliyoni 59,5.

Ukuriye HCR Filippo Grandi yatangaje ko ari ubwa mbere mu mateka y'uyu muryango HCR kubona umubare w'impunzi urenga miliyoni 60.

Icyegeranyo cya HCR cyasanze umuntu umwe ku bantu 113 aba arimo gusaba ubuhungiro mu baturage miliyari 7 na miliyoni 400 batuye isi muri iki gihe.

Aho HCR ivuga ko hagaragaye ibibazo byihariye by'umutekano muke n'intambara mu myaka 5 ishize ni muri Syria, Sudan y'epfo, Yemen, Burundi, Ukraine na Centrafrica.

U Rwanda rwizihije uyu munsi Mpuzamahanga w’Impunzi ku nsanganyamatsiko igira iti, “Impunzi ni abantu nk’abandi, ni abantu nka we, na njye.”

Kugeza ubu rucumbikiye impunzi zibarirwa hafi mu bihumbi 160, muri zo Abarundi babarirwa mu bihumbi 84,108 mu gihe impunzi z’Abanyekongo zigera ku bihumbi 74,587 nk'uko imibare ya MIDIMAR yo ku itariki ya 15 z’uku kwezi kwa 6 ibigaragaza.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize