AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Mu mpera za Gashyantare, abayobozi batandukanye b'igihugu bazitabira umwiherero

Yanditswe Feb, 06 2017 20:14 PM | 1,787 Views



kuva ku itariki ya 24 Gashyantare kugeza tariki ya 02 Werurwe 2017, i Gabiro mu karere ka Gatsibo hazabera umwiherero w'abayobozi bakuru b'igihugu. Ministre ushinzwe imirimo y'inama y'Abaministre Stella Ford Mugabo, atangaza ko hatekerezwa uyu mwiherero ari uko hari gahunda za Leta nyinshi zegereje umusozo, izindi zikaba zirimo gutegurwa, akaba ari umwanya wo gusuzuma aho zigeze n'imbogamizi zahuye nazo.

Gahunda zirebana n'icyerekezo 2020 n'uko zishyirwa mu bikorwa, iza guverinoma y'imyaka 7, iz'icyerekezo 2050, nizo zizaganirwaho mu mwiherero w'abayobozi bakuru b'igihugu nk'uko Stella Ford Mugabo Minsitre ushinzwe imiririmo y'imana y'abaministre abisobanura, ''mu gutekereza uyu mwiherero hari ibyashingiweho: icya mbere ni uko turimo kurangiza gahunda za guverinoma y'imyaka 7, akaba ari no kwegera ku musozo w'icyerekezo 2020, akaba ari na bwo dutangiye gutekereza ku cyerekezo 2050. Ni ibintu bisaba kwicara dugatekereza bushya tukareba aho tuvuye, tukareba ibyo twagezeho, ariko noneho tureba aho tuganisha imbere mu cyerekezo 2050, tukareba n'ibyo tutashoboye kugeraho n'impamvu.''

Muri uwo mwiherero hazaganirwa ku mishinga minini ya Leta yatangiye n'uko yakomeza idasubiye inyuma ndetse n'imitangire ya serivice nabyo bizibandwaho muri uwo mwiherero. 

Hazanagenderwa ku bushakashatsi bwakozwe n'ikigo cy'igihugu cy'imiyoborere RGB ku byo abaturage bishimira n'ibyo batishimira ndetse n'impamvu, habeho no kwinenga ku bitaragenze neza.

Hari n'izindi gahunda ziteza imbere abaturage nka VIUP, Girinka, imitangire y'ifumbire ku bahinzi akenshi itabagereraho ku gihe, hanasesengurwe ibibazo byagaragayemo bityo bikomeze guteza imbere abaturage.

Mu rwego rw'ishoramari, muri uwo mwiherero hazasuzumwa iterambere ry'inganda kugira ngo hongerwe umusaruro wazo mu guteza imbere ibikorerwa mu gihugu. Mu ikoranabuhanga, hazasuzumwa uko telefoni zigendanwa, kuri ubu zikoreshwa  n'abagera kuri 80%, zarushaho kwifashishwa mu iterambere rya gahunda zitandukanye nk'uburezi, ubuvuzi n'ibindi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura