AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Mu kwesa imihingo y'intego za SDGs,nta ngamba u Rwanda ruzasiga inyuma

Yanditswe Jan, 30 2017 17:43 PM | 4,177 Views



Minisitiri w’imari n’igenamigambi amb. Claver Gatete aratangaza ko u Rwanda nta ngamba n’imwe ruzasiga inyuma kugirango igihugu kizashobore kwesa imihigo y’intego 17 z’iterambere rirambye SDGs zigomba kuba zagezweho mu mwaka 2030. Imibare y’ikigo cy’ibarurishamibare yerekana ko ubukene bukabije bwagabanutse cyane, ndetse intego ya leta y’u Rwanda nuko bwava ku gipimo cya 44.9% kugera munsi ya 30% mu mwaka wa 2018.

Imibare itangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko mu Rwanda ubukene bwagabanutse kugeza ku gipimo cya 39,1% mu mwaka wa  2013/2014 ivuye ku gipimo cya 44,90% mu mwaka wa 2010/2011. Abaturage bari bafite ubukene bukabije nabo bavuye kuri 24,1% mu mwaka 2010/2011 bagera kuri 16,3% mu mwaka wa 2013/2014.

Bimwe mu bikorwa byagize uruhare rukomeye mu igabanyuka ry’ubukene mu Rwanda ni gahunda y’Imbaturabukungu mu buhinzi (CIP) nka “Nkunganire” na “Twigire muhinzi” bimaze gukura benshi mu bukene, ndetse na VUP (Vision 2020 Umurenge Program),Ubudehe, Girinka n’izindi. By’umwihariko gahunda ya VUP yatangiye mu mwaka wa 2008 mu gihe cy’imyaka ine, yasize miliyoni imwe y’abaturage ivuye mu bukene kdi iracyakomeza.  Abaturage batandukanye baganiriye na RBA bashingiye kuri izi gahunda, bemeza ko zabaye ipfundo ryo kugabanya ubukene mu Rwanda.

Mukashyaka Jeannette (umuturage /Kigali):

“Uko ubukene bwari bumeze mu myaka yashize mbona hari ikigenda kigabanyuka ahubwo ubukungu buriyongera:ku giti cyanjye mbona hari ukuntu ntera imbere. hari abana benshi wabonaga batajya ku mashuri ariko urebye mu ngo usanga bagiye kwiga”

Rutungura Celestin (umuturage /Kigali):

“Ubukene bwo ntibwabura nta n’ubwo abantu bakirira rimwe ariko hari itandukaniro: Niba mbere umuntu atarabashaka kwigurira kambambiri cyangwa inkweto, ariko ubu n'ufite make yasobanutse mu mutwe. Ubukene bwari inyuma butandukanye n'ubu, niba nyakatsi zaracitse ukaba utabaza umwana uko nyakatsi yasaga ntabikubwire urumva hari icyahindutse. Ntitwavuga ko dukize cyane ariko bigaragara ko tugenda tuzamuka, cyangwa se ugasanga habonetse akazi mu murenge abantu bakabona amafranga abafasha”

Muri gahunda y’imbaturabukungu no kurwanya ubukene icyiciro cyayo cya kabiri (EDPRS II), Leta iteganya kugabanya ubukene kuva ku gipimo cya 44.9% kugera munsi ya 30% mu mwaka wa 2018.

Banki y’isi igaragaza ko mu mwaka wa 1990, 56% by’abakene bose bo ku isi bari muri Afrika mu gihe mu mwaka wa 2012 bari bageze ku gipimo cya 43%.

Kurandura ubukene burundu mu buryo bugaragaramo ubwo aribwo  bwose no mu duce twose tw’isi ni ingamba ya mbere ibihugu by’isi byihaye muri gahunda y’intego z’iterambere rirambye/ sustainable developments goals(SDGs).

By’umwihariko ibihugu bya Afurika byashyizeho gahunda yabyo yihariye yo guhana ibitekerezo, kongerera ubushobozi za leta no guhanga udushya kugira ngo intego z’iterambere rirambye zizabashe kugerwaho mu mwaka wa 2030. I Kigali mu minsi ishize hatashywe n’ikigo cyihariye ku rwego rwa Afurika kizakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’izo ntego. Minisitiri w’imari n’igenamigambi amb. Claver Gatete yavuze ko iki kigo kizafasha byinshi  mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye mu bihugu bya Afurika.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa/ FAO rivuga ko kuva mu bukene bisaba imbaraga ndetse no gushyira hamwe kwa Leta, imiryango itari iya Leta, n’abandi bafatanyabikorwa kandi ko izi nzego zigomba gukuba kabiri imbaraga zishyira muri gahunda zo kugabanya ubukene bukabije mu baturage by’umwihariko abatuye mu byaro.

FAO iteganya ko umusaruro ukomoka ku buhinzi nibura waziyongera ku kigero cya 60% mu mwaka 2050 kugira ngo isi izabe ibasha kwihaza mu biribwa.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira