Yanditswe Feb, 06 2017 12:21 PM | 1,983 Views
Mu Rwanda kuri uyu wa mbere hatangijwe icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko, kizasozwa kuwa gatanu. Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru mu rwego rwo gutangiza iki cyumweru ku mugaragaro, perezida w'urukiko rw'ikirenga prof. Sam Rugege yavuze ko kizarangwa no guca imanza 27 z'abaregwa ruswa. Kandi mbere y'iburanisha, abacamanza bazajya batanga ibiganiro ku baburanyi.
Muri iki kiganiro n'abanyamakuru hagarajwe ko kuva muri Gashyantare 2016 kugeza uyu mwaka haciwe imanza za ruswa 324. Perezida w'urukiko rw'ikirenga yavuze kandi ko imibare y'igihembwe gishize igaragaza ko ibirego bya ruswa byatanzwe byari ibirimo hagati ya frw 3000 na 5000, ahanini abaza ku isonga bagaragayeho icyo cyaha cya ruswa ari abashoferi n'aba motards.
Perezida w'urukiko rw'ikirenga prof Sam Rugege akaba asaba abakora mu nzego zose z'ubutabera gufatanyiriza hamwe mu kurwanya ruswa kuko ari ikibazo kibangamiye imikorere iboneye mu gutanga ubutabera ku baturage.
Muri iki cyumweru ku wa kabiri no kuwa kane hazaba ibiganiro nyunguranabitekerezo n'inzego z'ubutabera n'ibiganiro kuri radio na televisions bizajya bitangwa n'abaperezida b'inkiko hirya no hino mu gihugu.
Iki cyumweru cyo kurwanya ruswa cyahawe insanganyamatsiko
igira iti: uburenganzira ntibugurwa, dufatanye guca ruswa. Kikazasozwa n'urugendo rwo
kurwanya ruswa ruzava ku rukiko rw'ikirenga rugere kuri stade ntoya y'i remera
kuwa gatanu
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru