AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Mu Rwanda igicuruzwa cy’itabi kinjije miliyari 6 mu mezi 10 gusa

Yanditswe May, 31 2017 17:21 PM | 4,647 Views



Mu gihe kuri uyu wa 31 Gicurasi ari umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ku bubi bw'itabi, abarinywa babireka nibura umunsi umwe, bamwe muri bo baremeza ko nta gahunda bafite yo kurireka burundu. Ku rundi ruhande ariko imibare y'ikigo cy'imisoro n'amahoro igaragaza ko iki gicuruzwa cyinjirije u Rwanda umusoro ungana na miliyari 6 mu mezi 10 gusa uhereye mu kwa 7 umwaka ushize.

Mu murenge wa Kigarama ho mu Karere ka Kicukiro ni hamwe mu ho twasanze abaturage bemeza ko bamaze igihe kirekire banywa itabi, uretse ko bongeraho ko kurireka bitoroshye :

-Ngendahayo Alexis

« Maze imyaka irenga 35 nywa itabi. Natangiye kurinywa mfite imyaka 15. Itabi numva bavuga ko ritera indwara, ariko rero numva ntareka itabi. Ntago nasinzira ntanyweye agatabi. Iyo ntaribonye numva ntazi uko meze mu kanwa. Itabi rimara ubwoba, ntago wavuga ijambo utanyweye itabi. »

-Bugingo Patrick

« Umuntu agenda asobanukirwa ibibi by'itabi, ariko kurireka ntabwo ari ibintu biba byoroshye. Biba byarakujemo ku buryo kurivaho bikomeye. Iyo warinyoye uba wumva ufite akanyamuneza, Hirya no hino bagenda bavuga ko rimara stress nawe ugahita urishakashaka, ryaba rihenze, ryaba ridahenze. »

Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC, kivuga ko ubushakashatsi bwakozwe ku birebana n'uko ubuzima buhagaze mu gihugu mu mwaka wa 2014/ 2015 bwagaragaje ko mu Rwanda, 10% by'abagabo banywa itabi naho abagore akaba ari 2%.

Habiyaremye Fançois, umukozi mu ishami rishinzwe indwara zitandura muri RBC avuga ko abantu bakwiye guca ukubiri n'itabi bitewe n'ingaruka zikomeye rigira ku buzima : « Ubushakashatsi bwose buhora bukorwa, bugaragaza ko itabi ritera cancer zaba ari izo mu bwonko, izo mu kanwa, izo mu muhogo iz' uruhu mu myanya y' ubuhumekero. Itabi kandi ritera za diabete, indwara z' umutima . Itabi kandi ritera indwara z'amaso zirimo ishaza. »

Habiyaremye Francois yavuze kandi ko mu Rwanda hari ubuyo bushya abantu banywamo itabi batazi ko bwabagiraho ingaruka.

« Shisha byagaragaye ko yangiza cyane kurusha andi matabi, abantu bacuruza Shisha bayikura hanze irimo itabi, iyo bageze hano mu gihugu, kugirango bayitegure abakiliya babo bayinywe, Hari ibyo bavangamo bajijisha abantu, ya mpumuro y'itabi igahinduka, ugasanga niba uri kunywa shisha ukumva harimo impumuro ya pomme cg ikindi kintu. Kubera ko abantu baba bari gusangirira ku muheha umwe, bashobora kwanduzanya indwara zandurira mu kanwa zirimo igituntu. Inama tugira abantu ni ukwirinda gukoresha itabi, no kwirinda kuba imbata zaryo. »

Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima OMS, ryo rivuga ko mu ngamba zikwiye gufatwa zatuma abantu bareka itabi harimo guhagarika kuricuruza ndetse no kuryamamaza, kurizamurira imisoro no kugira umuco wo kutanywera itabi mu ruhame. Mu Rwanda, ikigo cy'imisoro n'amahoro RRA kivuga ko kuva muri Nyakanga 2016 kugera muri Mata uyu mwaka, umusoro uva ku itabi usaga gato miliyari 6 na miliyoni 140 z'amafranga y'u Rwanda.

OMS kandi ivuga ko buri mwaka  indwara  zituruka ku itabi zihitana abantu bagera kuri miliyoni 7. Abantu bakuru banywa itabi bagera kuri miliyoni 860 biganjemo abo mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere. Buri mwaka kandi ku isi imiryango na za gouvernement zihomba miliyari 1 na miliyoni 400 z'amadolari akoreshwa mu kuvura abarwaye kubera ingaruka z'itabi, kuko riri mu bitera 16% by'indwara zitandura.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira