Yanditswe Jun, 24 2016 14:58 PM | 1,500 Views
Mu gihe isi yose itegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ibiyobyabwenge, mu Rwanda abakoresha ibiyobyabwenge bamaze kwikuba inshuro enye, ugereranije n' imibare yo mu myaka 6 ishize. Ibi byatangajwe mu kiganiro ikigo cy'igihugu cy'ubuzima gifatanije na Polisi y'u Rwanda bagiranye n'abanyamakuru ku myiteguro y'umunsi mpuzahanga wo kurwanya ibiyobyabwenge uba tariki ya 20 kamena buri mwaka.
Miliyoni zisaga 210 z'abatuye isi bakoresha ibiyobyabwenge, ndetse abasaga ibihumbi magana abiri bapfa buri mwaka bazize impfu zifitanye isano n'ibiyobyabwenge.
Mu Rwanda naho ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge rimaze kwiyongera, aho usibye ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2012 bwagaragaje ko 52,5% b'urubyiruko bafite hagati y'imyaka 14 na 35 bakoresha ikiyobyabwenge kimwe cyangwa byinshi, nibura inshuro imwe mu buzima bwabo, ndetse n'imibare yakiriwe n'ikigo gishinzwe kwita ku ndwara zo mu mutwe yiyongereye kuva kuri 440 mu mwaka wa 2009, kugeza ku 1432 mu mwaka ushize wa 2015, imibare isa nk’aho yikubye inshuro enye, nk'uko byatangajwe na Dr Iyamuremye Damascene, umuyobozi w'ikigo gishinzwe ubuvuzi bw'indwara zo mu mutwe: “Ikibabaje kuruta ibindi ni uko usanga hari abatangira kunywa ibiyobyabwenge ari bato cyane, muri ubwo bushakashatsi hagaragaye ko n'abana bafite imyaka 11 bakoresha ibiyobyabwenge. Muri serivisi zitanga ubufasha ku ndwara zo mu mutwe turebye nko mu bitaro by'indera, duhereye nko muri 2009 dusanga imibare igenda yiyongera, ku buryo imibare yikubye inshuro enye.”
Usibye imibare y'abakoresheje ibiyobyabwenge, polisi y'igihugu ivuga ko kuva umwaka wa 2016 watangira, hamaze gufatwa ibiro byinshi by'urumogi.
Ubushakashatsi bwo mu mwaka wa 2012, bwagaragaje ko 7,46% babaye imbata y'ikiyobyabwenge cy'inzoga, 4,88% baba imbata y’itabi, mu gihe 2,54% babaswe bikomeye n'ikiyobyabwenge cy'urumogi. gusa indi mibare ituruka mu kigo cyita ku bantu babaye imbata z'ibiyobyabwenge, mu karere ka Huye, igaragaza ko mu bantu 109 bakiriye mu mezi atandatu ashize, abasaga 50% bakoreshaga ibiyobyabwenge bya cocaine na héroïne ubusanzwe bitamenyerewe mu Rwanda.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru