AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Mme Jeannette Kagame yasabye abayobozi kutajenjekera ibitanya abanyarwanda

Yanditswe Oct, 27 2017 19:35 PM | 4,066 Views



Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame asaba abayobozi kureba kure bakabona kare inzira berekezamo abo bayobora kuko ngo aribo batwaye urumuri rubamurikira. Ni ubutumwa yatangiye mu ihuriro ngarukamwaka rya 10 rihuje abanyamuryango ba Unity Club intwararumuri aho barebera hamwe ibyo bamaze kugeraho nibyo bateganya gukora mu myaka 7 iri imbere.

Ku munsi wa kabiri w'ihuriro ry'Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri bahuye n'abarinzi b'igihango, abayobozi mu nzego zitandukanye barimo ab'uturere ab'intara, abari muri Guverinoma, abayihozemo nabo bashakanye bareba icyarushaho gushimangira ubumwe n'ubwiyunge mu Banyarwanda.

Bamwe mu barinzi b'igihango bavuga ko umuti urambye wafasha abanyarwanda kubana neza nta vangura ari ukwigisha abakiri bato gahunda ya Ndi umunyarwanda bakayumva neza.

Jeannette Kagame yashimye intambwe imaze guterwa mu bijyanye no kunga abanyarwanda no kubabanisha mu mahoro gusa asaba abayobozi kutirara ku nshingano zabo no gukomeza kubera urumuri abo bayoboye. Yagize ati,''Bavandimwe mwese muri hano Unity Club itubera igipimo kitugaragariza niba koko turi abayobozi bakwiye aricyo umuntu yakwita 'Leadership test' ituma tubasha kwipima tukareba niba koko bwa bumwe twiyemeje bukiturimo maze bikaduha umwanya wo kwibuka ko tudakwiye kujenjeka kuko ntaho turagera icyo gipimo kandi kitwibutsa ko ubuyobozi bwacu bwatweretse ubudasa tudakwiye kwirengagiza na rimwe ahubwo ubwo budasa bukaduha kwibuka iteka abanyarwanda dukorera, tube rero abayobozi bareba kure kandi bakabona kare aho twerekeza abo tuyoboye kuko dutwaye urumuri rubamurikira.''

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge, Fidele Ndayisaba, Depite Julianna Kantengwa bari kumwe na Odette Uwamariya, umuyobozi mukuru mu biro bya minisiti wintebe, mu kiganiro batanze bagarutse ku byagezweho mu kubanisha abanyarwanda mu bumwe n'icyakorwa ngo bisigasirwe.

Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge igaragaza ko mu bushakashatsi bwakozwe basanze 95.8 by'abanyarwanda bafitiye ikizere inzego z'ubuyobozi bwabo gusa ko hakiri n'imbogamizi zirimo kuba 30% bakibona ko hakiri ibisigisi byo kwironda, ni mu gihe kandi muri uyu mwaka hagaragaye dosiye zigera ku 193 z'abakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu mwaka wa 2016 hagaragaye dosiye zigera kuri 304 z'abakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside bivuze ko ugereranyije na 2017 izi dosiye zagabanutse ku kigero cya 37%.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira