AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Misiri: Perezida Kagame yitabiriye inama y'ihuriro ry'ubucuruzi muri Afrika

Yanditswe Dec, 07 2017 22:50 PM | 4,963 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari Sharm-El-Sheikh mu Misiri aho yitabiriye ihuriro ry'ubucuruzi ku rwego rwa Afurika ribaye ku nshuro ya kabiri, harebwa uburyo ubucuruzi kuri uyu mugabane bwatezwa imbere.

Iyi nama yatumiwemo bamwe muri ba rwiyemezamirimo bakiri bato ariko batanga icyizere ku mugabane wa Afurika, abashoramari, n’abafatanyabikorwa babafasha kwagura ibyo bakora. 

Perezida Kagame yanitabiriye ikiganiro n'urubyiruko rwiteje imbere, aho yagaragaje ko umugabane wa Afrika ukize ku mutungo kamere, ariko ko agaciro k'abaturage bawo ariko gakomeye cyane kuko karuta petrole n'indi mitungo kamere kuri uyu mugabane. 

Yavuze ko icy'ingenzi atari kubara umubare w'abantu, ahubwo igikenewe ari ukwita ku mpano zabo ndetse no gushyiraho uburyo bwose bushoboka butuma bagaragaza ubushobozi bifitemo. 

Iki kiganiro gihuza ba rwiyemezamirimo biteje imbere bakiri bato, cyanitabiriwe na Perezida wa Minisiri Abdel Fattah, umunyemari Tony Elumelu. Perezida Kagame na Tony Elumelu batoranyijwe kubera kudahwema gukorera ubuvugizi urubyiruko no gushyiraho urubuga rufasha urubyiruko ku mugabane wa Afurika.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira