Yanditswe Mar, 09 2017 22:15 PM | 1,904 Views
Ministre Johnston Busingye arasaba abapolisi b'abagore guhora baba intangarugero mu mwuga wabo kugira ngo Abanyarwanda n'abanyamahanga bakomeze kubagirira icyizere. Ibi yabitangarije i Gishari mu Karere ka Rwamagana, ubwo yatangizaga Ihuriro rya 8 ry'abapolisi b'abagore, ihuriro riganirirwamo ibijyanye no kunoza umwuga wabo no kwimakaza ihame ry'uburinganire.
Abapolisi bagera kuri 800 ni bo bitabiriye iri huriro ngarukamwaka ry'abapolisi b'abagore. Bararebera hamwe ibijyanye n'inshingano zabo no kurushaho kubaka igipolisi cy'umwuga, ariko banasesengure uko ihame ry'uburinganire ryifashe.
Komiseri
mukuru wa Police IGP Emmanuel Gasana avuga ko n'ubwo umwuga wa polisi ku bagore
utoroshye kubera imiterere y'akazi n'inshingano zo kwita ku miryango yabo, ngo
ibyo ntibibuza ko batunganya neza inshingano haba mu Rwanda cyangwa mu butumwa
bw'amahoro mu mahanga.
Kuri ubu u Rwanda rufite abapolisi bangana n'umwe ku
baturage 1000. Abagore bo bangana na 21%, umubare wagiye wiyongera mu myaka
igiye gushira 17 uru rwego rushyizweho.
Inkuru mu mashusho:
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru