Yanditswe Nov, 28 2016 14:05 PM | 1,465 Views
Ministre w'intebe yatashye ku mugaragaro ikigo cy'icyitegererezo mu karere kizafasha kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana. Ni ikigo gikorera ku cyicaro cya police y'u Rwanda ku Kacyiru, kizaba gifite inshingano zo kurandura iri hohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana.
Iki kigo cyuzuye gitwaye amafaranga y'u Rwanda asaga miliyoni 700 z'u Rwanda kizajya gikorerwamo amahugurwa, ubushakashatsi n'ikusanyamakuru ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana
Iki kigo kizajya gikora ubushakashatsi, cyongerere ubushobozi inzego z'umutekano n'abasivili, hagamijwe gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Kizajya gifasha gutangaza gahunda akarere gafite no gusaranganya ibyiza bigenda bigerwaho muri aka karere mu rwego rwo gushyira iherezo ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana.
Nyuma yo gutaha ku mugaragaro iki kigo, hahise hatangira ihuriro ku masezerano mpuzamahanga ya Kigali, ryiga ku ruhare abagore bari mu nzego z'umutekano bagira mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n'umutekano muri Afrika.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru