AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ministre w'intebe wa Ethiopia yasoje uruzinduko rw'iminsi 3 yakoreraga mu Rwanda

Yanditswe Apr, 30 2017 00:30 AM | 3,492 Views



Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn, Madame we Roman Tesfaye hamwe n'itsinda ryari ribaherekeje basoje uruzinduko rw'iminsi itatu rw'akazi bagiriraga mu Rwanda. Ni uruzinduko rusize ibihugu byombi bishimangiye umubano mu nzego zitandukanye.

Ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kigali i Kanombe, minisitiri w'Intebe wa Ethiopia na Madam we ndetse n'itsinda bari kumwe, bari baherekejwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Madam we Jeannette Kagame n'abandi bayobozi mu nzego nkuru z'igihugu.


Mu ruzinduko rwabo, Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn yagarutse ku mubano w'ibihugu byombi avuga ko hari byinshi u Rwanda na Ethiopia bahuriyeho birimo no kuzamura iterambere ry'umuturage,''Hari inyandiko nasomye zivuga ko Ethiopia n'u Rwanda ari bimwe mu bihugu bicye bihagaze neza ku bijyanye n'intego z'ikinyagihumbi, ibihugu byombi byakorana, byahahirana. Nubwo twatangiriye hasi, inzego zacu z'abikorera zitishoboye kubera amateka yacu, ubu zitangiye kuzamuka ndetse no kwigira mu bushobozi, hagiye kubaho gukorana, Ethiopia Airlines na Rwandair bagiranye amasezerano meza y'ubufatanye, bagiye gukorana bya hafi, ni urwego dutangiriyeho kandi ruratanga ikizere cy'imikoranire y'ibihugu byombi"

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame nawe yagaragaje u Rwanda rutazacogora kugirana umubano n'ibindi bihugu mu gihe cyose byagirira Abanyarwanda akamaro,"Afurika itangiye kumva icyo bisaba kugira ngo ubukungu buzamuke,  yaba ari ibijyanye n'imiyoborere, ndetse n'imirongo migari yo guhangana n'ibibazo, ibyo bigakenera amahoro kugirango ubashe gukora ibyo ukora, kandi turakorera hamwe kugira ngo tubashe kugera kuri ibyo bisabwa bityo ubukungu burusheho gutera imbere kandi mu nyungu z'abaturage bacu, iyo ushyize abaturage imbere nibwo buryo bwiza bwo kugera kuri byinshi"

Mu minsi itatu yari amaze mu Rwanda, Minisitiri w'intebe wa Ethiopia yasuye ibikorwa by'iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza mu Burasirazuba no mu Majyaruguru y'igihugu.

Madam we, Roman Tesfaye nawe yasuye ibikorwa bigamije guteza imbere abagore mu Burasirazuba bw'u Rwanda, anasura Ikigo cya Isange One Stop Center gifasha abahuye n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa mu ngo.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama