Yanditswe Jun, 22 2017 19:40 PM | 4,538 Views
Ministre w'intebe w'u Rwanda Anastase Murekezi arasaba abacamanza bo mu nkiko za gisirikare gutanga serivise nziza, kurangwa n'ubushishozi, ubunyangamugayo n'ikinyabupfura gisanzwe kiranga ingabo z'u Rwanda. Ibi yabibasabye ubwo yakiraga indahiro ya visi perezida n'iy'umucamanza b'urukiko rwa gisirikare.
Lt.Col. Deo Rusizana, visi-perezida w'urukiko rwa gisirikare na capt. Gerard Ntaganira umucamanza muri urwo rukiko ni bo barahiriye kuzatunganya imirimo yabo, indahiro zakiriwe na ministre w'intebe Anastase Murekezi.
Mu mpanuro yagejeje kuri abo bacamanza barahiye, yabibukije ko icyizere bagiriwe n'umukuru w'igihugu, ari we mugaba w'ikirenga w'ingabo z'u Rwanda, hakiyongeraho indahiro zabo bifite agaciro gakomeye mu kazi bashinzwe. Yabasabye kandi kurangwa n'indangagaciro zihariye kuko bagiranye igihango n'igihugu kigendera ku mategeko.
Ministre w'Intebe Anastase Murekezi yanasabye abarahiye kwifashisha ikoranabuhanga kuko ryihutisha akazi kandi rikoroshya imirimo yo gutegura imanza.
Lt.Col Deo Rusizana warahiriye kuba visi perezida w'urukiko rwa gisirikare yavuze ko impanuro za Ministre w'intebe ari umusanzu mu kuzuza inshingano nshya agiye gutangira
Abo bacamanza barahiriye inshingano nshya mu rukiko rwa gisirikare, n'ubundi ni ho bakoraga, bakaba bari baherutse kwemezwa n'inama y'abaministre yabaye tariki ya 16 z'ukwezi gushize.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru