Yanditswe Jul, 10 2017 18:10 PM | 3,274 Views
Ministre
w'intebe w'u Rwanda Anastase Murekezi
arasaba urwego rw'ubushinjacyaha kwita by'umwihariko ku madosiye arebana
n'ubwicanyi bukomeje kwiyongera mu miryango, ay'abasambanya abana b'abakobwa
ndetse n'arebana n'ibyaha bimunga ubukungu.
Ibi yabisabye ubwo yakiraga indahiro z'abashinjacyaha 2 umwe wo ku rwego rwisumbuye n'undi wo ku rwego rw'ibanze baherutse gushyirwaho n'inama y'abaministre.
Abashinjacyaha barahiriye kuzuza inshingano zabo ni Bwana RUDAHUSHA Didier umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye na madamu Kayitesi Claudine umushinjacyaha ku rwego rw'ibanze .
Mu mpanuro ministre w'intebe Anastase Murekezi yabahaye yabibukije ko icyizere bagiriwe n'ubuyobozi bukuru bw'igihugu batagomba kugitatira, yagize ati, "Murasabwa kutazapfusha ubusa icyi cyizere mwagiriwe n'umukuru w'igihugu ndetse n'abanyarwanda twese muri rusanage. Umurimo w'ubushinjacyaha ni umurimo ukomeye ujyana n'inshingano ziremereye zo kubahiriza uburenganzira bwa muntu, uyu murimo usaba ko amategeko yose awugenga yubahirizwa ariko mbere ya byose uyu murimo ubasaba kuba inyangamugayo.''
Abashinjacyaha barahiye bavuze ko impanuro za Ministre w'intebe ari umusanzu ukomeye mu kuzuza inshingano nshya bagiye gutangira.
Ministre w'intebe Anastase Murekezi yanatangaje ko hari ibyaha igihugu cyifuza ko ubushinjyacyaha bwakurikirana mu buryo bwihariye, "hari amadosiye guverinoma y'u Rwanda yifuza ko urwego rw'ubushinjacyaha rwarushaho guha umwihariko kubera ko ayo madosiye ari kugenda afata indi ntera ndende kandi itandukanye n'icyerecyezo cyiza igihugu cyacu cyiyemeje kugenderaho. Amwe muri ayo amadosiye naya akurikira. hari ibyaha by'ubwicanyi n'ibyaha by'ihoterwa bikorerwa mu muryango bimaze kuba byinshi, hari ibyaha by'abatera abana b'abakobwa inda, ibyaha bimunga ubukungu bw' igihugu birimo ruswa , kunyereza umutungo wa leta no kwambura za banki n'ibigo by'imari.''
Aba bashinjacyaha barahiriye kuzuza inshingano nshya baherutse gushyirwaho n'inama y'abaministre yabaye tariki ya 26/05/2017.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru