AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ministre w'intebe Murekezi yakiriye indahiro z'abashinjacyaha babiri

Yanditswe Jul, 10 2017 18:10 PM | 3,274 Views



Ministre  w'intebe w'u Rwanda Anastase Murekezi  arasaba urwego rw'ubushinjacyaha kwita by'umwihariko ku madosiye arebana n'ubwicanyi bukomeje kwiyongera mu miryango, ay'abasambanya abana b'abakobwa ndetse n'arebana n'ibyaha bimunga ubukungu.

Ibi yabisabye ubwo yakiraga indahiro z'abashinjacyaha 2 umwe wo ku rwego rwisumbuye n'undi wo ku rwego rw'ibanze baherutse gushyirwaho n'inama y'abaministre.

Abashinjacyaha  barahiriye kuzuza inshingano zabo ni Bwana RUDAHUSHA Didier  umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye na madamu Kayitesi Claudine umushinjacyaha ku rwego rw'ibanze .

Mu mpanuro ministre w'intebe Anastase Murekezi yabahaye yabibukije  ko icyizere bagiriwe  n'ubuyobozi bukuru bw'igihugu  batagomba kugitatira, yagize ati, "Murasabwa kutazapfusha ubusa icyi cyizere mwagiriwe n'umukuru w'igihugu  ndetse n'abanyarwanda twese muri rusanage. Umurimo w'ubushinjacyaha ni umurimo ukomeye ujyana n'inshingano ziremereye  zo kubahiriza uburenganzira bwa muntu,  uyu murimo usaba ko amategeko yose awugenga yubahirizwa ariko mbere ya byose uyu murimo ubasaba kuba inyangamugayo.''

Abashinjacyaha barahiye bavuze ko  impanuro za Ministre w'intebe  ari umusanzu ukomeye mu kuzuza inshingano  nshya bagiye gutangira.

Ministre w'intebe Anastase Murekezi yanatangaje ko hari ibyaha igihugu cyifuza ko ubushinjyacyaha bwakurikirana mu buryo bwihariye, "hari amadosiye guverinoma y'u Rwanda yifuza ko  urwego rw'ubushinjacyaha rwarushaho guha umwihariko kubera ko  ayo madosiye ari kugenda afata indi ntera  ndende kandi itandukanye n'icyerecyezo cyiza igihugu cyacu cyiyemeje kugenderaho. Amwe muri ayo amadosiye naya akurikira. hari ibyaha by'ubwicanyi n'ibyaha by'ihoterwa bikorerwa mu muryango bimaze kuba byinshi, hari ibyaha by'abatera abana b'abakobwa inda, ibyaha bimunga ubukungu bw' igihugu birimo ruswa ,  kunyereza umutungo wa leta  no kwambura za banki n'ibigo by'imari.''

Aba bashinjacyaha  barahiriye  kuzuza inshingano  nshya baherutse  gushyirwaho n'inama y'abaministre  yabaye tariki ya 26/05/2017.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage