Yanditswe Feb, 04 2017 19:14 PM | 3,647 Views
Ministre w' intebe, Anastase Murekezi yatashye ku
mugaragaro inyubako zubatswe n' itorero
rya Pentecote mu Rwanda ziherereye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo.
Ni inyubako zuzuye zifite agaciro ka miliyari 6 na miliyoni zisaga 900 z' amafaranga y' u Rwanda
Kigali Dove Hotel aryo zina ry'izi nyubako zatashye igizwe n' ibyumba byo kuraramo bigera kuri 69, inzu nini ishobora kwakira abantu basaga 3000 n' ibindi byumba bito by' inama byakira abantu bari hagati ya 50 na 500.
Mw' ijambo rye Ministre w' intebe Anasatase Murekezi yashimiye ADEPR ku ruhare igira muri gahunda z' iterambere zitandukanye.Yabasabye gukomeza kwagura ibikorwa by'iterambere bajyana n' intambwe y' iterambere igihugu cyiyemeje.
Yabasabye kdi gukora ibishoboka byose kugirango services zizatangirwa muri iriya hotel zibe ntamakemwa
Ikindi kdi yabasabye guharanira kunga ubumwe birinda icyabatandukanya. Ku ruhande rw' ubuyobozi bwa ADEPR nkuko byatangajwe na Bishop Jean Sibomana uyobora iri torero ku rwego rw' igihugu bo bavuga ko biyemeje gukomeza gusengera igihugu n' ubuyobozi bwacyo kuko ari impano nziza Imana yahaye abanyarwanda.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru