AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Ministre Nsengimana avuga ko urubyiruko rukwiye gukura imishinga mu mpapuro

Yanditswe Nov, 15 2017 21:02 PM | 5,002 Views



I Kigali hasojwe inama y’iminsi 3 yahuje ba rwiyemezamirimo bafite ibigo bito n’ibiciriritse n’abahagarariye ibigo by’imari na za banki kuri uyu mugabane w’Afrika. Minisiteri y'ikoranabuhanga irasaba abafite ibitekerezo by'imishinga y'ikoranabuhanga gutinyuka bakayivana mu mpapuro igashyirwa mu bikorwa kuko ibigo by’imari byiyemeje gushyigikira urubyiruko mu guhanga imirimo.

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko bagifite ikibazo cy'ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa imishinga yabo. Ndekezi James, agira ati "...akenshi urubyiruko rukunda kugira ikibazo cyo kugira ubushobozi muri rwo, ugasanga wenda urubyiruko rufite umushinga runaka w'ikoranabuhanga ariko ikibazo kikaba ibikoresho bicye.

Minisitiri w'ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana ashishikariza abafite imishinga ko ikwiye kuva mu mpapuro ikajya mu bikorwa bahereye ku bushobozi bafite, leta ikabunganira. Yagize ati, "Ndagira inama umuntu ufite igitekerezo kugishyira mu bikorwa, ntabwo umuntu azajya yirirwa afite igitekerezo mu mpapuro akizengurukana avuga ngo nkeneye inkunga, igitekerezo cy'ikoranabunganga icyo gikeneye ni telephone igendanwa ugatangira ukagaragaza uburyo kizakora nta gitekerezo cy'ikoranabuhanga kizagusaba igishoro cya miriyoni 10, ugomba gutangira ikintu kakiri gato ariko ukerekana igikorwa nta muntu uzagura igitekerezo.

Minisitiri Nsengimana avuga kandi ko ikigo cya K-Lab gifasha gukuza impano z'urubyiruko mu ikoranabuhanga cyatanze umusaruro kuko  mu myaka 5 ishize, cyakiriye urubyiruko rugera ku 1,400 naho kompanyi 60 zavukiye mu bikorwa by’ihuriro rya youthconnekt, zimaze gutanga akazi ku bantu ibihumbi 4,000.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama