AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Ministre Nsengimana avuga ko umurongo wa murandasi uzarushaho gusakazwa mu 2020

Yanditswe Apr, 01 2017 18:20 PM | 1,530 Views



Laurent Lamothe wahoze ari ministiri w'intebe w'igihugu cya Haiti ashima uburyo leta y'u Rwanda ikomeje guteza imbere ubumenyi n'ikoranabuhanga hifashshijwe umurongo wa Interineti. Ibi yabitangaje  mu nama yahurije hamwe inzobere mu ikoranabuhanga, barebera  uburyo umurongo wa Interineti waba igisubizo ku iterambere n'imibereho y'abaturage.

Bamwe mu bakoresha ikoranabuhanga hifashishijwe umurongo wa Interineti, biganje mo urubyiruko bavuga ko byabakuye mu bwinguge, ku buryo bibafasha no gukora ubushakashatsi bakamenya ibibera hirya no hino ku isi.

Jean Philbert Nsengimana Minisitiri w'urubyiruko n'ikoranabuhanga avuga ko leta y'u Rwanda n'abafatanyabikorwa batandukanye ngo bashyize imbaraga mu kwegereza abaturage ibikorwa remezo bituma buri wese akoresha umurongo wa Interineti ku buryo mu mwaka wa 2020 abakoresha interineti baziyongera.

Iyi minisiteri ivuga ko ku isi abaturage miliyari 4 aribo bakoresha umuyoboro wa Interineti. Mu kongera uyu mubare cyane cyane ku mugabane w'Afurika izi nzobere  mu ikoranabuhanga ziteraniye i Kigali zivuga ko ibihugu biri mu muhora wa ruguru birimo u Rwanda, Kenya,Uganda, na Sudani y'Epfo ngo bafashe gahunda y'uko mu mpera z'umwaka wa 2019 abaturage miliyoni 25 baziyongera kubari basanzwe kuri uyu muyoboro.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura