AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ministre Mushikiwabo avuga ko umubano w'u Rwanda n'amahanga wagenze neza mu 2017

Yanditswe Dec, 24 2017 16:16 PM | 5,459 Views



Minisitiri w'ububanyi n'amahanga, ubutwererane n'umuryango w'afurika y'iburasirazuba aravuga ko u Rwanda rusoje umwaka ruhagaze neza mu rwego rw'ububanyi n'amahanga muri rusange, ibintu yemeza ko no mu mwaka utaha u Rwanda ruzakomeza gushimangira no gutezimbere umubano n’ibindi bihugu.

Minisitiri Louise Mushikiwabo avuga ko kuva uyu mwaka watangira, u Rwanda rwakoze ibikorwa binyuranye biruhuza n'ibindi bihugu, birimo no kwakira inama mpuzamahanga zinyuranye. Ku rundi ruhande ariko ibi byatumye u Rwanda rurushaho kugirirwa ikizere cy’ubushobozi harimo no gusabwa gukora amavugurura muri komisiyo y’umuryango w’Afrika yunze ubumwe.

Izi nshingano zahawe umukuru w’igihugu Paul Kagame, minisitiri Louise Mushikiwabo yemeza ko ari ikimenyetso cy’ikizere n'umubano mwiza rufitanye n'ibindi bihugu. Izi mpinduka kandi ngo zigamije kubaka Afurika yigenga mu rwego rw'ingengo y'imari.


Uyu mwaka kandi urangiye ubufaransa bumaze gutangaza ko buhagaritse burundu iperereza ku ihanurwa ry’indege y’uwahoze ari perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana. Ministiri Mushikiwabo avuga ko ari intambwe nziza cyokora ngo ubufaransa nibukomeza intambara yo guhakana uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda narwo rwiteguye kuyirwana.

Kuva muri mutarama umwaka utaha, abaturage b'ibihugu by'afurika bazajya basaba visa bageze ku mupaka, minisitiri Mushikiwabo avuga ko ibi nta mpungenge bikwiye gutera kuko bizateza imbere ubuhahirane.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage