Yanditswe Aug, 29 2016 10:05 AM | 1,927 Views
Ministiri w'intebe Anastase Murekezi mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere yatangije ku mugaragaro inama iganirirwamo uburyo bwo kubungabunga ibikorwa by'ubukerarugendo yiswe Conversation on conservation.
Ni inama itegura umuhango wo kwita izina ingagi uteganyijwe muri iki cyumweru tariki 2 Nzeri, ari nacyo cyatumye ministre w'intebe yemeza ko iziye igihe.
Yanishimiye ko ibaye mu gihe isi imaze gusobanukirwa ko imihindagurikire y'ikirere ari imbogamizi ku iterambere ry'ubukungu.
Akaba asaba ko isi yahagurukira ibikorwa bya muntu bibangamira ibidukikije bikanagaragaza uburyo abantu bakoresha nabi umutungo uri mu butaka.
yatangaje ko u Rwanda rwihaye intego yo gushyiraho politiki n'ingamba bitabangamiye urusobe rw'ibinyabuzima no guteza imbere ingufu zisubira binyujijwe mu cyerekezo 2020 na gahunda y'Imbaturabukungu, EDPRS II.
U Rwanda kandi rwashyizeho ikigega kigamije guteza imbere ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije n'ubukungu butangiza ikirere n'ikigo cy'icyitegererezo mu kwita ku rusobe rw'ibinyabuzima nk'uko ministre w'intebe yakomeje abisobanura.
Ministiri w'intebe Anastase Murekezi yanasobanuye ko kunanirwa kubungabunga ibidukikije ari ugushyira ubuzima bwa muntu n'ubw'ibindi biremwa mu kaga gakomeye.
Inkuru irambuye mu mashusho:
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru