Yanditswe Dec, 05 2016 10:52 AM | 1,655 Views
Ikiguzi cya serivisi z’ubuvuzi kigiye
kuzamurwa kubera ko amafaranga yishyurwaga ngo atari akijyanye n’ibikoresho
bikoreshwa mu buvuzi bugezweho ngo hanaboneke n’igihembo cy’abatanga izo
serivisi.
Ibi byatangajwe na ministre w'intebe Anastase Murekezi kuri iki cyumweru ubwo yasozaga itorero ry'abakora mu rwego rw'ubuvuzi.
Minisitiri w’Intebe Murekezi yavuze ko ibi biciro bizazamurwa muri uku kwezi kwa 12, hagendewe ku iteka rya Minisitiri ufite imari mu nshingano ze.
Yakomeje avuga ko bizahera cyane ku bigo by’ubwishingizi bw’indwara nka RSSB, yemeye kuzamura amafaranga kugira ngo ubuzima bw’abanyanyarwanda burusheho kubungabungwa neza, kandi umurimo w’abaganga na wo urusheho guhabwa agaciro.
Gusa uku kwiyongera kw’ikiguzi cy’ubuvuzi guverinoma irizeza ko nta ngaruka bizagira ku murwayi, kuko ibizongerwaho byose ari ibizajya byishyurwa n’ibigo by’Ubwishingizi bw’indwara gusa.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru