AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Ministiri Mushikiwabo Louise mu inama mpuzamahanga yiga ku buzima i Geneva

Yanditswe May, 25 2016 17:31 PM | 2,392 Views



U Rwanda ni kimwe mu bihugu bimaze kugaragaza ko bishyigikiye ko Umunyetiyopiya Dr. Tedros Adhanom Yoba yayobora ishami rya ONU ryita ku buzima OMS. Dr. Tedros Adhanom, wabaye minister w’ububanyi n’amahanga wa Ethiopia ndetse ayobora minisiteri y’ubuzima muricyo gihugu, niwe mukandida rukumbi urimo guhatanira kuzayobora OMS mu mwaka utaha.

Kuva OMS yashingwa, hashize imyaka 70 itari yayoborwa n’umunyafrika. Tedros aramutse atowe, akaba ariwe waba ubaye umunyafrika wa mbere uyoboye OMS.

Ni muri urwo rwego Ministre w’ububanyi n’amahanga Madame Louise Mushikiwabo, na mugenzi we wa Kenya Amina Mohamed ndetse na Dlamini Zuma, bari I Geneve aho bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku buzima, bagaragaje ko bashyigikiye uyu mukandida ku buyobozi bwa OMS.

Nkuko bigaragara ku rubuga rwa twitter ya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, Ministre Mushikiwabo mu ijambo yavugiye muri uwo muhango, yatangaje ko Dr. Tedros ariwe mukandida ubikwiriye Afrika yahisemo kugirango abe yayobora OMS, kugirango Afrika nayo igaragaze uruhare rwayo mu guteza imbere urwego rw’ubuzima ku isi. Ministre Mushikiwabo akaba yashimangiye ko impinduka zizagerwaho n’abayobozi bazi neza ibibazo byugarije Afrika mu rwego rw’ubuzima n’uburyo bwo kubikemura.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira