Yanditswe Dec, 01 2017 23:06 PM | 6,518 Views
Madame wa Perezida wa Republika Jeannette Kagame aravuga ko abantu bagomba gushyira hamwe mu kurwanya icyorezo cya SIDA ku buryo bitarenze umwaka wa 2030 cyaba cyararanduwe. Ibi bikubiye mu butumwa yatanze ubwo u Rwanda rwifatanyije n'isi yose mu kurwanya icyorezo cya SIDA, aho minisiteri y'ubuzima yanatangije uburyo bushya bwo kwipima Virus itera Sida hatagombye kwitabaza abaganga.
Mu
butumwa madame wa Perezida wa Republika Jeannette Kagame yatanze
abunyujije ku rukuta rwa twitter yagize ati: ”Ntidushobora gucika intege,
ntituzacogora. Twese dushyize hamwe dushobora gutsinda ibibazo by’ubuzima
n'iterambere bikibangamiye ibihugu byacu, umugabane wacu ndete n’ahandi.“
Ubukangurambaga bwagiye bukorwa mu kurwanya Sida, ni kimwe mu byatumye umubare w’abandura Virus itera SIDA utiyongera mu Rwanda. Umuryango Imbuto Foundation, ni umwe mu yagize uruhare mu gukangurira urubyiruko kwirinda iki cyorezo ndetse ukomeza gutanga ubufasha butandukanye ku banduye. Kuri iyi tariki ya mbere Ukuboza, hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Sida, ku nsanganyamatsiko igira iti: "Twipimishe SIDA, k'uyifite gutangira no kuguma ku miti, ni ubuzima burambye".
Minisiteri y'ubuzima mu Rwanda yatangije uburyo bushya umuntu ashobora kwipima virus itera Sida hatagombye kwitabaza abaganga. Iyo asanze yaranduye atangira kujya kwa muganga gufata imiti igabanya ubukana. Minisitiri w'ubuzima Dr.Diane Gashumba avuga ko iyi gahunda izatuma abantu benshi bamenya uko bahagaze.
Ubushakashatsi bw'ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda bugaragaza ko kuva mu myaka 10 ishize u Rwanda rwakomeje gushyira imbaraga mu kurwanya icyorezo cya Sida, aho imibare igaragaza ko abafite virus itera Sida ari 3% gusa. Ubwandu bushya nabwo bukaba bwaragabanutse ku kigero cya 50%.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru