AGEZWEHO

  • Nyabihu: Abarokotse Jenoside batewe impungenge n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikihagaragara – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Kenya ku rupfu rw’Umugaba Mukuru w'Ingabo – Soma inkuru...

Ministeri y'uburezi yatangaje amanota y'abana barangije amashuli yisumbuye

Yanditswe Feb, 23 2018 23:03 PM | 13,931 Views



Minisiteri y'Uburezi kuri uyu wa Gatanu yashyize ahagaragara amanota y'abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2017, mu banyeshuri 40753 bakoze ibi bizamini hatsinze 36493.

Abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2017 batsinze ku kigero cya 89.55% mu gihe umwaka ushize wa 2016 bari batsinze ku kigero cya 89.51% bivuze ko byazamutseho 0.04%.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye muri Minisiteri y'Uburezi, Dr Issac Munyakazi asobanura ko ubufatanye bw'inzego zitandukanye aribwo bwatumye umusaruro wiyongera. Ati, ''Umwihariko wagaragaye ni ubufatanye kuko twakomeje guhamagara inzego zitandukanye dufatanya kurera kugira ngo mu byukuri twumve ko twumve ko icyo duha umwana gishingiye kucyo n'umubyeyi aba yabanje kumuha ariko natwe mu ishuri tukagira ibyo tugomba kongeraho kugirango ari imfashanyigisho ari ugutegura abarimu neza guha ibikoresho bihagije abana turera kubategurira aho bigira ibyo byose bigira uruhare mu mitsindire y'abana.''

Minisitri w'Uburezi, Dr Eugene Mutimura avuga ko amanota y'abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye muri 2017 bigaragaza umusaruro wa gahunda zitandukanye Leta yashyizeho zigamije uburezi mu Rwanda.

Uyu mwaka abakobwa bangana n'22429 nibo bakoze ibi bizamini batsinda ku kigero cya 55.04% mu gihe abahungu bakoze ari 18324 bo batsinze ku kigero cya 44.96%.

Ushaka kumenya amanota yagize yifashisha ikoranabuhanga asura urubuga rwa Minisiteri y'uburezi www.reb.rw agakanda ahanditse view exam results agakurikiza amabwiriza. Amanota anamenyekana hakoreshejwe telefone igendanwa aho wohereza ijambo s6 rikurikirwa na nimwero umunyeshuri yakoreyeho byoherezwa kuri 489.

Inkuru mu mashusho:




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira