Yanditswe Jun, 04 2018 21:05 PM | 141,350 Views
Mu rwego rwo gukomeza ubufatanye n'umubano mwiza hagati ya Minisiteri y'Ingabo z'Ubushinwa hamwe na Minisiteri y'Ingabo z'u Rwanda, kuri uyu wa Mbere itsinda ry'abasirikare bakuru b'igihugu cy'Ubushinwa bayobowe na Jenerali Majoro Zhang Yingli basuye icyicaro gikuru cya Minisiteri y'Ingabo z'U Rwanda.
Ibiganiro bagiranye byibanze ku mubano mwiza n'ubufatanye mu bya gisirikare bikomeje kuranga ibihugu byombi.
Minisitiri w'Ingabo z'u Rwanda Gen. James Kabarebe, yavuze ko U Rwanda n'Ubushinwa bisanzwe bifitanye umubano mwiza, ko uru ruzinduko ari umwanya wo kuganira uburyo bwo gukomeza ubu bufatanye mu bya gisirikare.
Ingabo z'U Rwanda n'iz' Ubushinwa bafatanya mu bijyanye no gutoza
abasirikare, hamwe n'ibikoresho.
Jenerali Majoro Zhang Yingli yashimiye U Rwanda imbaraga rukomeje gushyira mu gushyigikira amahoro n'umutekano muri Afurika, akaba yashimangiye ko Igihugu cy'Ubushinwa nacyo gishyigikiye ibyo bikorwa.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru