Yanditswe Jun, 09 2017 00:39 AM | 3,736 Views
Ibiganiro Ambasaderi wa Korea y'epfo Kim Eung-Jong yagiranye na Minisitiri w'intebe Anastase Murekezi byibanze ku guteza imbere ishoramari hagati y'ibihugu byombi. Ni ishoramari rishingiye ku guteza imbere ikoranabuhanga, kongerera abakozi ubushobozi no guteza imbere uburezi, ubuhinzi, ingufu n'ibindi.
Minisitiri ushinzwe imirimo y'inama y'abaminisitiri Stella Ford Mugabo avuga ko muri ibi biganiro, ambasaderi wa Korea y'Epfo Kim Eng-Jong na Minisitiri w'intebe Anastase Murekezi byari bigamije kurebera hamwe uburyo Abanyarwanda nabo batangira kugira ingendo shuri muri Korea zigamije kureba amahirwe y'ishoramari ahari yabyazwa umusaruro n'abanyarwanda, "Abanyarwanda kuba bashora imari yabo muri Korea ibyo ntibiratangira, ni nayo mpamvu ambasaderi yagaragarije Prime Minister amubwira ko byaba byiza cyane cyane abashoramari b'u Rwanda bakomeza gusura S.Korea bakareba ibihari, bakareba ibyo nabo bagiramo ingungu kugirango nabo bashore imari yabo muri S.Korea ariko noneho no gukorana na Private sector yo muri Korea bakaza ino nabo bakajyayo, ndetse yadusezeranyije ko yadufasha mu gutegura izo ngendo zo kugirango Abanyarwanda bashobore kujya muri S.Korea kureba ibikorwa muri S.Korea no kugirango habemo ubwo bufatanye.
Ishoramari rya Korea y'Epfo ryitezweho kandi guteza imbere gahunda y'ibikorerwa mu Rwanda gahunda yiswe Made in Rwanda ndetse n'ikoranabuhanga mu isakazabumenyi iki gihugu cyakatajemo.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru