Yanditswe May, 04 2017 12:59 PM | 2,880 Views
Kuri uyu wa kane mu gihugu hose hatangiye ibikorwa byahariwe
icyumweru cy'ingabo z'igihugu bizwi ku izina rya Army week.
Mu gishanga cy'umushumba mwiza kiri hagati y'akarere ka Kicukiro n'aka Gasabo, aho ingabo z'u Rwanda ziri kumwe n'umugaba mukuru Gen. Patrick Nyamvumba na Ministre w'ibikorwa-remezo James Musoni, n'umunyamabanga wa Leta muri ministeri y'ubuhinzi n'ubworozi Fulgence Nsengiyumva, bifatanyije n'abatuye utwo turere bahinze icyo gishanga kugira ngo kizabyazwe umusaruro w'imboga kuri ha 6.
Ibikorwa bya army week kandi biri no gukorerwa mu bitaro bya Masaka mu karere ka Kicukiro, aho inzobere z'abaganga bo mu ngabo z'u Rwanda bavura abaturage ku bintu. Ibikorwa bya army week bizibanda no kubaka no gusana ibikorwa remezo bitandukanye no gufasha abaturage mu bikorwa by'ubuhinzi.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru