AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Min. Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rushaka kubaka Ambasade muri Nigeria na USA

Yanditswe May, 18 2017 18:02 PM | 2,181 Views



Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane Louise Mushikiwabo aratangaza ko leta y'u Rwanda ishyize imbere imibanire myiza n'amahanga, ngo ariko kandi uyu mubano mu bya diplomasi ugomba no kubyazwa inyungu mu by'ubukungu n'ubucuruzi kuruta uko byari bisanzwe. 

Mu bikorwa by'ingenzi iyi minisiteri izibandaho mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2017-2018, harimo kuvugurura inyubako za ambasade z'u Rwanda hirya no hino, kubaka n'izindi nshya, nk'iya Washington muri leta zunze ubumwe za Amerika ndetse n'iyo muri Nigeria. Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane Louise Mushikiwabo, akavuga ko imibanire y'u Rwanda n'amahanga by'umwihariko ibihugu bya Afurika, izarushaho kubyazwa umusaruro mu by'ubukungu ugereranyije n'imyaka 3 ishize, ibintu ngo iyi minisiteri yiteguye.

Minisitiri Louise Mushikiwabo, avuga kandi ko u Rwanda ruzafungura ambasade muri Morocco na Mali mu mwaka utaha w'ingengo y'imari.

Mu bindi abadepite bifuje, harimo gushakirwa umwanya wo gusangizwa amakuru y'uburyo imibanire y'u Rwanda n'amahanga iba ihagaze, Mushikiwabo yabemereye ko minisiteri izajya ibikora byibura buri mezi 6.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize