Yanditswe Dec, 28 2017 13:14 PM | 4,561 Views
Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda Vincent Munyeshyaka yagiranye ikiganiro n'abagize ihuriro ry'igihugu nyunguranabitekerezo ry'imitwe ya politike mu Rwanda kuri uyu wa kane.
Yababwiye ko Leta y'u Rwanda irimo kureba uburyo ibiciro
by'amashanyarazi ku nganda zikora ibikorerwa mu Rwanda byagabanywa ndetse
n'umusoro ku bikoresho byabyo bikagagabanuka mu rwego rwo gucyemura ikibazo
cy'ibikorerwa mu Rwanda bigihenze.
Avuga ko igabanywa ry'ibiciro by'amashanyarazi kugeza ubu bitagize icyo bitanga kinini nkuko byari byifujwe. Ikindi kandi ngo ni ukorohereza izi nganda zikorera mu Rwanda kubona inguzanyo muri BDF nkuko Minisitiri w'Ubucuruzi n'inganda yabigaragaje.
Avuga ko muri iki gihembwe cya 3 cy'ingengo y'imari y'uyu mwaka wa 2017, ibyoherezwa mu mahanga muri gahunda ya Made in Rwanda byazamutseho 50% mu gihe kandi ibitumizwa mu mahanga byagabanusteho 3.2%
Mu byagabanutseho cyane harimo imyenda ya caguwa yinjira mu gihugu mu gihe imyenda yoherezwa hanze yazamutse.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru