Yanditswe Feb, 07 2018 20:46 PM | 8,803 Views
Ministiri w’imari
n’igenamigambi Amb. Claver Gatere yagejeje imbere y’inteko ishinga amategeko
umutwe w’abadepite umushinga w’ingengo y’imari ya 2017-18 ivuguruye. Iyi ngengo
ivuguruye yiyongereyeho miliyali zigera kuri 20.5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ministiri Gatete yasobanuriye
inteko ko ingengo y’imari yari yemejwe mbere, ubu yari imaze gushyirwa mu
bikorwa ku gipimo cya 56% ariko ko yifuza ko inteko yakwemeza umushinga wongera
ingengo y’imari ya 2017-18 ikava kuri miliyali 2094.9 yari yemejwe akagera kuri
miliyali 2115.4 z’amafaranga y’u Rwanda.
Leta izakurahe aya mafaranga yiyongera ku ngengo y’imari yari yaremejwe mbere? Ministre w’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete arasobanura byimbitse kuri iyo nyongera n’aho azava. Ati, “Ku bijyanye n’impinduka ku mafaranga yinjizwa mu ngengo y’imari ya Leta, amafaranga ava imbere mu gihugu ariyongera kuva kuri Miliyari 1,375.4 z’Amafaranga y’u Rwanda kugera kuri Miliyari 1,412.9 z’Amafaranga y’u Rwanda, bivuze ko yiyongeraho agera kuri Miliyari 37.5 z’Amafaranga y’u Rwanda. Iyi nyongera ikazaturuka mu kugurisha impapuro mpeshamwenda ku isoko ry’imari n’imigabane, ndetse no gukoresha ku bwizigame bw’amafaranga aturuka ku mahoro y’ibikomoka kuri peteroli byinjizwa mu gihugu tuba twazigamye.”
Ministre Gatete avuga ko amafaranga aturuka hanze y’igihugu harimo inkunga n’inguzanyo ateganyijwe kugabanuka kuva kuri Miliyari 719.5 kugera kuri Miliyari 702.6 hakagabanukaho agera kuri Miliyari 16.9, bitewe n’igabanuka ry’igipimo cy’ivunjisha ry’ifaranga ugereranyije n’Amadorali, maze asobanura uburyo aya mafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari ivuguruye. Yagize ati, “ku bijyanye n’uburyo amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari, ingengo y’imari isanzwe iriyongera kuva kuri Miliyari 1,124.1 kugera kuri Miliyari 1,130.7, bivuze ko aziyongeraho agera kuri Miliyari 6.6 z’Amafaranga y’u Rwanda. Amafaranga agenerwa Imishinga y’iterambere ariyongera kuva kuri Miliyari 772.7 z’Amafaranga y’u Rwanda kugera kuri Miliyari 782.5 z’Amafaranga y’u Rwanda, bivuzeko yiyongeraho agera kuri Miliyari 9.8 z’Amafaranga y’u Rwanda.”
Muri uyu mushinga w’ingengo y’imari ivuguruye ministeri y’imari igaragaza ko ye, amafaranga yagenewe ibikorwa by’ishoramari rya Leta aziyongera kuva kuri Miliyari 159.1 z’Amafaranga y’u Rwanda kugera kuri Miliyari 178, bivuzeko aziyongeraho agera kuri Miliyari 18.9.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru