Yanditswe Jun, 21 2016 10:08 AM | 2,146 Views
Ku gicamunsi cyo ku wa
mbere, ubwo Perezida Kagame yageraga mu gihugu cya Maroc mu ruzinduko rw’iminsi
ibiri, yakiriwe n'umwami wa Maroc, Mohamed wa VI. Ku mugoroba wo kuri uwo wa
mbere kandi, perezida Kagame n’umwami wa Maroc basangiye amafunguro bari kumwe
n’abandi babaherekeje n’abatumirwa muri uwo muhango. Ibi ni mu gihe kandi iki
gihugu cya Maroc, nka kimwe mu bihugu bituwe ahanini n’abayislamu, bari mu
kwezi kw’igisibo, ukwezi kwa Ramadhan.
Minisitiri Mushikiwabo
anasobanura ko ari kumwe na mugenzi we w’ububanyi n’amahanga wa Maroc
bemeranyijwe ku masezerano, ibihugu byombi bimaze iminsi byunguranaho
ibitekerezo, agamije korohereza abenegihugu babyo bashaka gutangira ibikorwa.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye uruzinduko mu gihugu cya Maroc ku butumire bw'umukuru w'iki gihugu, umwami Mohamed wa VI. Igihugu cya Maroc kinashima perezida Kagame uruhare rukomeye yagize mu guhagarika Jenoside, ndetse akanafasha abaturage kongera kwiyunga.
Ni ubwa mbere perezida w’u Rwanda agirira uruzinduko rw’akazi muri Maroc. Uru ruzinduko rugaragaza intambwe ikomeye mu mubano hagati y’ibi bihugu. Biteganyijwe ko Maroc izafungura ambasade yayo mu Rwanda mu rwego rwo gushimangira umubano w’ibi bihugu byombi.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru