Yanditswe Apr, 12 2017 15:54 PM | 2,995 Views
Bamwe mu bacuruza, abanyenganda n'abagura ibikorerwa mu Rwanda, baravuga ko kuba ibiciro byabyo bikiri hejuru, biterwa n'imyumvire ikwiye guhinduka. Ibi biciro ariko hari abemeza ko biterwa no guhenda kw'ibikoresho by'ibanze akenshi biva no mu bihugu bya kure.
Kuva gahunda ya made in Rwanda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda yatangira, zimwe mu mpamvu zigenda zumvikana nk'izikiyikoma mu nkokora, harimo ibiciro by'ibikorerwa mu Rwanda bivugwa ko bikiri hejuru ugereranyije n'ibikorerwa ahandi cyane cyane mu karere. Abanyenganda, abacuruzi n'abaguzi ntibavuga rumwe ku mpamvu yaba itera guhenda kw'ibikorerwa mu Rwanda nk’uko bamwe babitangarije RBA
“Ibikoresho dukoresha biraduhenda, byaduhenda bigatuma nawe kugira ngo ugire icyo ukuramo, ugahendaho buke.”
“Ugereranyije n'uko twatangiye tugurisha izi moto n'uko ubu tuzigurisha, ubona ko hari ikintu cyahindutse, n'abakiriya bazigura bishimye. Mu mibare bimeze bite, ikinyuranyo cyabaye ikihe? Bimeze neza cyane kuko harimo differance nk'iy'ibihumbi magana atanu, urumva ko ari byiza.”
“Niba twicaye aha turimo gucuruza, murabizi ko isoko rya East Africa rirafunguye. Niba umutanzania yazanye ifarini akaba yayishyize aha ngaha kuri 700, wowe ngo kubera ko ari iyo mu Rwanda ukavuga ngo izagura 1500, ni nde uzayigura?”
Guhenda kw'ibikorerwa mu Rwanda kandi ngo bigira ingaruka no ku babikora ubwabo kuko bibura abaguzi iyo bihuriye ku isoko n'ibyavuye hanze:
Kuri Dr Emmanuel Rekeraho, umwanditsi w'igitabo 'Tandukana n'ubukene', ngo ibikoresho by'ibanze si impamvu zo guhanika ibiciro, ngo ahubwo aho u Rwanda rugeze, birasaba ko abakora mu by'ubucuruzi n'inganda bahindura imyumvire, kuko n'abacuruza ibihendutse aho babikura n'Abanyarwanda bahagera.
Kuva gahunda ya made in Rwanda igamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda yatangira, mu mwaka w'2013, imibare iheruka gushyirwa ahagaragara n'ikigo cy'ibarurisha mibare, yerekana ko ibitumizwa mu mahanga, bimaze kugabanyuka ku ijanisha rigera hafi kuri 5%.
Abaganga ba Kanseri mu Rwanda bariyongereye
4 hours
Soma inkuru
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru