AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Madamu wa Perezida wa Benin ari mu ruzinduko mu Rwanda

Yanditswe Nov, 08 2016 09:17 AM | 1,629 Views



Madamu wa perezida wa Repubulika ya Benin, Claudine Talon, yaraye ageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw'iminsi ine. Akigera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe, Madamu Claudine Talon yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda Madamu Jeannette Kagame. Mu ruzinduko rwe azasura imishinga na gahunda bitandukanye by’umuryango Imbuto Foundation birimo ibijyanye no guteza imbere uburezi, ubuzima, ubukungu, urubyiruko n’umuryango muri rusange.


Kuri uyu wa kabiri mu masaha y'igitondo, arasura ikigo Isange One Stop Center anasobanurirwe uburyo bwo kwita ku muryango (Family Package) burimo gufasha mu gukumira ko umubyeyi utwite yanduza umwana virus itera Sida (PMTCT), hakiyongeraho na serivisi y’ubujyanama ku miryango y'abafite virus itera Sida. Ku gicamunsi, nibwo arasura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yunamire inzirakarengane zirushyinguyemo.

uruzinduko rwa Claudine Talon ruje rukurikira urwa perezida wa Benin Patrice Talon uheruka mu Rwanda mu mezi 2 ashize.

Umubano w’u Rwanda na Benin ukomeje kwaguka mu gihe mu ntangiriro z’uyu mwaka ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye agamije imikoranire myiza hagati ya Kompanyi z’indege zabyo. Ni amasezerano yitezweho gutanga amahirwe akomeye ku bashoramari b’abanyarwanda n’abo muri Benin, yo gushora imari mu bice bitandukanye by'ibyo bihugu byombi, haba mu bijyanye n’umuco, ubucuruzi n’ibindi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage