AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Madamu Kagame na Madamu Talon basuye Isange One Stop Center

Yanditswe Nov, 08 2016 17:47 PM | 1,318 Views



Madamu wa Perezida wa Repubulika ya Benin Claudine Talon ari kumwe na Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Jeannette Kagame kuri uyu wa kabiri basuye Isange One Stop Center , ikigo gifasha abagize ibibazo by' ihohoterwa kiri ku Kacyiru ndetse basura n'abahabwa services zirebana no kubyara abana badafite ubwandu bwa Virus itera SIDA.

Madamu Claudine Talon yavuze ko ibikorwa by' indashyikirwa byagezweho n’u Rwanda ari urugero rwiza, abandi bakwiye kureberaho kandi bakarukurikiza.

Ubwo basuraga Isange One Stop Center itanga ubufasha bunyuranye ku bantu bahuye n' ihohoterwa  barimo n' abana bato yaba irishingiye ku gitsina cg ihohoterwa rikorerwa mu ngo, basobanuriwe mu buryo bwimbitse uburyo uwahuye n'ihohoterwa yakirwa kuva akihagera, uko ubuzima bwe bukurikiranwa, uko afashwa gutuza ndetse n' uko abagize uruhare muri iryo hohoterwa bashakishwa kugirango batabwe muri yombi.

Komiseri Dr Daniel Nyamwasa , umuyobozi wa laboratoire ishinzwe gushakisha ibimenyetso bifasha ubutabera    (Forensic laboratory) avuga  ko imibare y' abakirwa mu Isange one stop Center yavuye ku bantu bari hagati ya 3 na 4 ku munsi igera ku bantu 10, muri bo abenshi ni ababa bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ku bitaro bya Kacyiru kandi Madamu Claudine Talon yasobanuriwe ibirebana na gahunda ya Family Package, aho ababyeyi bafite ubwandu bwa Virus  itera SIDA bafashwa kugirango babyare abana badafite ubwandu kandi bagafashwa mu mishinga irebana n' iterambere harimo ijyanye n' ubudozi. Mu babyeyi barenga 1300 bamaze gufashwa, abana 4 gusa nibo bavukanye Virus itera SIDA.

Mu butumwa bwe mu gitabo cyagenewe abashyitsi, Madamu wa Perezida wa Benin yagize ati: “Ibikorwa by' indashyikirwa mwagezeho ni urugero rwiza, abandi bakwiye kureberaho kdi bakarukurikiza.”

Kuva Services za Isange One Stop Center zatangira ku bitaro bya Kacyiru ngo hamaze kwakirwa abantu barenga 14,300.  Kuri ubu mu gihugu ngo hamaze gushyirwaho ibigo nk' ibi bigera kuri 28 bifasha ku buntu abahuye n' ihohoterwa.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage