Yanditswe Dec, 07 2017 22:49 PM | 5,770 Views
Madam wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame arasaba urubyiruko gukomera ku rugamba rwo guteza igihugu imbere bashingiye ku mahirwe bahawe n'ababohoye u Rwanda.
Ni ubutumwa bukubiye mu mpanuro yatanze mu ihuriro ry'urubyiruko kuri uyu wa kane riteranye ku nshuro ya 2 ryitabiriwe n'abarenga 300 baturutse mu gihugu hose.
Madame Jeannette Kagame yasobanuye ko iyo utangiye kubaho ubuzima bufite intego, ukamenya itandukaniro riri mu kubaho nyabyo ufite icyo umaze no kuba ku isi gusa, bituma utangira kugira ibintu bifatika ushingiraho mu gufata ibyemezo.
Madamu Jeannette Kagame kandi yongeye kwibutsa inyungu iri mu gushyira mu bikorwa uruhare rw'urubyiruko mu cyerecyezo cy'igihugu, binyuze mu kwinjira mu myanya y'ubuyobozi bakiri bato.
Ihuriro nkiri ryaherukaga guterana mu mwaka wa 2014, kuri iyi nshuro rikaba rigaruka ku cyerecyezo u Rwanda rwihaye mu guteza imibereho y'abarutuye imbere, aho abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu barimo na Minisitiri w'intebe basobanuriye uru rubyiruko aho u Rwanda rugana.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
4 hours
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
5 hours
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru